Umuturage witwa Muhire Pierre Claver wo mu kagari ka Icyeru, mu murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, akurikiranyweho ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe.
Uyu mugabo w’imyaka 51 ashinjwa gutema insina y’umugore baturanye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Mukantwari Ancilla no kumubwira amagambo mabi.
Mukantwari avuga ko ku wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021 yatemewe insina na Muhire agerekaho no kumubwira amagambo y’urwango.
Ati “Nari ndi mu rugo ndi mu gikoni, numva umwana arampamagaye ati ‘muhire ari gutema insina’. Narasohotse mubaza impamvu antemera insina arambwira ngo ’nazitemye mbishaka nari nzi ko uhari, ahubwo n’izo ngizo ndazimaraho’. Ndamubaza nti ’ese ko untemeye insina sijye washakaga?’ Arambwira ngo ’ese haricyo utabona?’ "
Akomeza vuga ko yahise avuza induru, atabaza abaturanyi kugira ngo uyu mugabo ataza kumutema.
Mukantwari akomeza avuga ko muri iki cyumweru yakorewe ibikorwa by’ingengabitekerezo ya jenoside, atanga urugero aho inkoko ye yagiye mu rugo rw’abaturanyi barayica mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.
ibyo bikorwa byose yakorewe byamuviriyemo ihungabana ajyanywa mu bitaro bya Kabutare. Gusa kuri ubu yatashye ari kwitabwaho n’abafasha uwahungabanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura, Fidele Ngabo, avuga ko bamenye iby’iki kibazo kand uwo mugabo ushinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside yamaze gufatwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Ati “Twahise dufatanya n’inzego dukorana arafatwa, ubu RIB yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane imiterere y’icyo cyaha.”
Yakanguriye Abaturage kwirinda ibikorwa bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, abagira inama yo guharanira kubana mu mahoro kandi bagashyira imbere ikibahuza kuruta ikibatanya.
Kuri ubu uwo mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo