Kuri uyu wa Gatatu, itariki 8 Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko Hongria itazitabira gahunda ndende ya NATO yo gufasha Ukraine, avuga ko iyi gahunda ari ubusazi.
Abafatanyabikorwa ba NATO bemeye muri Mata gutangiza igenamigambi ry’inkunga ya gisirikare y’igihe kirekire yo gufasha Ukraine kurwanya igitero cy’u Burusiya, binyuze mu gushyiraho ikigega gifite agaciro ka miliyari 100 z’amayero (miliyari 107 $).
Muri iyi gahunda, NATO igomba no gufata inshingano zo guhuza zari zifitwe n’ihuriro riyobowe na Amerika rizwi ku izina rya Ramstein Groupe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongria, Peter Szijjarto, yongeye kwibutsa aho guverinoma yari ihagaze kuri iyo gahunda nkuko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Yatangarije mu gikorwa cyabereye kuri Facebook live i Londres ati: "Hongria izakomeza kuguma inyuma y’ubutumwa bw’ubusazi bwa NATO nubwo haba igitutu kingana gute."
Umuvugizi wa Guverinoma, Zoltan Kovacs, asubiza ku cyifuzo cya NATO mu kwezi gushize, yavuze kuri X ko Hongria itazashyigikira icyifuzo cya NATO “gishobora kwegereza ihuriro mu ntambara cyangwa bikarivana mu ihuriro ryo kwirengera bikarijyana mu ihuriro kugaba ibitero”.
Umubano hagati ya Budapest na NATO wajemo igitotsi kuva ubwo Hongria iseta ibirenge mu kwemeza ko Suede yinjira muri NATO, amaherezo Budapest yemeye muri Werurwe, ndetse no kuba Minisitiri w’Intebe, Viktor Orban yarakomeje kugirana umubano na Moscou atitaye ku kuba u Burusiya bwarateye Ukraine muri 2022.
Tanga igitekerezo