Aha niho nemerera politiki ko ari umukino uryohera abafana bayo kuko niyo abakinnyi barwana bageraho bakagwiza urugwiro, nta nzika ibaho iteka kuko iyo hajemo icyitwa inyungu z’igihugu buri kimwe gitsinda kimwe ku kindi, nuko umukino ugasozwa. Umukino wa politiki ntihazagire uwibeshya ngo n’umuhanga mu kuwusesengura, nubwo bishoboka, ariko imibare yayo iba ihanitse si nka bya bindi babaza Rwarutabura wa Gikundiro akaguha ibitego bitabarika kuri mukeba.
Iyo mibare ihanitse ni nayo iherutse kuzana Kamerhe mu Rugwiro kwa Muzehe azanye ubutumwa bwa Sebuja hose kwisi butajya bupfa kumenyekana muri dipolomasi bikitwa kuzaganira ku mubano mwiza usanzwe ufitiye akamaro ibihugu byombi no gushaka ibyagirira akamaro abaturage babyo.
Kumva Kamerhe mu Rugwiro, abafite kamere yazamuka, cyane abamwibuka igihe yari umunyamabanga w’ishyaka rya Kabila, ariryo PPRD, atuka u Rwanda n’abanyarwanda. Bikanyibutsa umusaza wigeze kuba Visi Perezida wa Congo Abdoulaye Yerodia Ndombasi , nawe wibasiye bikomeye u Rwanda n’abanyarwanda kugeza biciwe muri Kinshasa batwikiwe mu mapine ku manywa y’ihangu ( Imana imuhe iruhuko ridashira kuko aherutse kuyitaba).
Aho umukino wa politiki uryohera ni aho rero, kuko intumwa nkiriya itazira ayo mateka wakeka ko ataryoshye. Intumwa ntiyicwa, intumwa ntifungwa, intumwa ntihohoterwa kuko muriyo haba harimo igihugu cye kandi ibyo yakoze byose, agikora cyangwa azakora abikora mu izina ry’igihugu cye. Ibi bikankurura kwibuka abantu benshi batinya politiki, bakayituka, akenshi kubera kudasobanukirwa amacenga yibibera mu mukino.
Twe rero ba ruharwa muriyo, abasaza n’inararibonye bakaba baratubwiye muri make ibyerekeye ayo macenga bavuga ko ntaho ataba kugeza no mu kuyobora imiryango yacu, ingo zacu! Mu nyungu z’umuryango urigata ikiboze, ntushyira mu kato umwe mubawugize ahubwo ureba kure ugaha agaciro icyawugirira akamaro. Niyo mpamvu abazamuye kamere bakwiriye kwihangana, bashaka bakarira ariko bakihanagura.
Ariko ubundi ko kuvuga ari ugutaruka, ngo yari azanywe n’iki? Ibinyamakuru bikomeye byo mu murwa mukuru Kinshasa birimo gutangaza ko yaje gutegura uruzinduko rwa Sebuja, rushobora kuzaba kuri 26 z’uku kwezi uyu mwaka. Nubwo hadatangazwa neza ikizaba kimuzanye umuntu yakeka ibi bikurikira:
- Gushaka amaboko n’ubucuti mu karere, cyane ku itorwa rye ryakemanzwe n’ibihugu bitari bike n’imiryango mpuzamahanga;
- Kuzura umuryango CEPGL wasinziriye ukaba wibereye mu kinya kuva muri 1994, kugeza ubwo ibihugu biwugize byahagatitse gutanga umusanzu wabyo abakozi bakaba bamaze imyaka irenga ibiri nta guhembwa;
- Kuganira ku ngingo zireba umutekano ku mipaka aho u Rwanda ruhora ruterwa n’abaturutse ku butaka bwa Congo;
- Irekurwa rya General Laurent Nkunda, n’itahuka ry’abari bagize umutwe wa M23;
- Ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka;
6) Ikibazo cy’impunzi z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bamaze imyaka isaga 20 mu nkampi zitandukanye mu Rwanda; n’ibindi n’ibindi.
Biramutse biganiriweho uko bimeze hejuru cyangwa ibindi biteye nkabyo byumvikane ko biba birenze kure abagira ikibazo cya Kamerhe.
U Rwanda rushobora kungukira ku mubano mwiza waramuka ubonetse hagati y’ibi bihugu byombi cyane ko Congo ari igihugu gikize ku mabuye y’agaciro isi yose ihora irarikiye nk’uko Congo yakungukira mu kubana neza n’igihugu gihora gitungwa agatoki kukuba gishyigikira inyeshyamba zagiye zigerageza kurwanya Leta ya Congo.
Indi nyungu ikomeye u Rwanda rwakuramo ni ukugira inshuti y’igihugu kibanyi mu gihe ibindi birukikije muri kino gihe bitabanye neza. Birumvikana ko uru ruzinduko rushobora kuzaba ruhatse byinshi ku nyungu z’ibihugu byombi.
Mu gihe ibyo birimo bivugwa kurundi ruhande rw’abatemera perezida Tchisekedi batangiye kunenga bikomeye iby’urwo ruzinduko babonamo ko kumwakira mu Rugwiro byaba ari ukumwemera no kumuha agaciro, mu gihe bo bakivuga ko atatowe n’abaturage usibye kuba yarashyizweho na Kabila ngo akaba amutegekeramo. Nubwo ariko bimeze bityo, muri iyo mikino ya politiki navuzeho hejuru zirengera kure inyungu rusange z’ibihugu, ntibyabuza impala gucuranga kuko amazi yamenetse atayorwa kandi inzira ikaba itabwira umugenzi. Mureke tibitege amaso!
Tanga igitekerezo