Ese i Nyanza, mu 1994, ari na ho Hategekimana Filipo alias Biguma akekwa ko yakoreye icyaha cya jenoside, haba hari undi witwaga Biguma kandi bahuje umwirondoro? Iki ni kimwe mu mahurizo Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu Bufaransa, rugomba gusubiza mbere yo gutanga ubutabera buboneye. Gusa rero, guceceka kw’uregwa na ko kwabaye inzitizi ikomeye!
Ni mu cyumweru kibanziriza icya nyuma, mu rubanza rwatangiye kuburanishwa tariki ya 10 Gicurasi, imbere y’inteko y’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, mu Bufaransa, rusanzwe ruburanisha ibyaha by’ubugome birimo jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ajuda Shefu Hategimana Filipo, uzwi nka Biguma, haba iwabo cyangwa se i Nyanza aho bikekwa ko yakoreye ibyaha yinjijye mu rubanza rwe ahakana ibyaha. Ndetse we n’abamwunganira bakemeza ko hari undi Biguma, utari we, waba yarakoze ibyo byaha. Gusa bamwe mu batangabuhamya berekwaga ifoto ya Hategekimana bati «Uyu ni Biguma».
Gusa muri iki cyumweru, ni bwo Hategekimana yafashe umwanzuro wo kudasubiza ibibazo byose abazwa. Ku kibazo cyose abajijwe ati: «Ntacyo mbivugaho», cyane cyane ko ari uburenganzira bwe bwo guceceka. Igihe cyose yaba abona ko ari yo nzira nziza yo kwirengera.
«Ntacyo mbivugaho!»
Ibi ntibyaciye intege abashinjacyaha cyangwa se abunganizi b’abahohotewe baregera indishyi bamubaza ibibazo, nk’aho nta cyabaye. Barimo Me Andre Martin Karongozi agize ati «Mu magambo yawe, yasomewe ejo hano mu rukiko, harimo kwivuguruza kwinshi. Ushobora kutubwira itariki nyayo wagiriyeho i Kigali?» Nta kuzuyaza, Hategekimana ati «Ntacyo mbivugaho!». Ni na cyo gisubizo gihawe undi avoka wari wunzemo abaza ati «Wavuze umugore mwakundanye n’umukobwa wanyu Yvette. Watubwira amaherezo yabo?»
Byaba ku bibazo byose by’abavoka bose, byaba se ku by’abashinjacyaha, igisubizo ni cya kindi: «Ntacyo mbivugaho!». Bigeze n’aho bamwe batangiye gusa n’abarakara, ariko ibibazo byabo nka «Mu buzima bwawe waba warigeze urira?», «Waba warigeze ubeshya?», byose bigongana na «Ntacyo mbivugaho».
Ibibazo birinze bigera kuri mirongo itandatu (60), Perezida Lavergne abona kwibutsa umushinjacyaha Louisa Ait Hamou ko «Uregwa afite uburenganzira bwo guceceka, igihe cyose adashaka kugira icyo avuga». Gusa rero Me Alexis Guedj wunganira Hategekimana, asa n’uwarakajwe n’ «agahato » bashyira ku mukiriya we. Mu ijambo abwiye Perezida, agize ati : «Ndabona atari ibibazo babaza, ahubwo ari nk’imyanzuro batanga!».
«Sindi Biguma!»
Biragaragara ko mu rukiko abantu batangiye gushyuha, niba atari ukurakara! Perezida Lavergne aboneyeho kwibutsa avoka w’uregwa ko n’ubwo uregwa «yorohewe no gushyira mu bikorwa uburengazira bwe guceceka», abandi baburanyi na bo bafite ubwo kubaza ibibazo bifuza. Nk’aho akanguye ababyukaga, abashinjacya uko ari babiri bakomeza kwakuranwa Hategekimana. Ariko na we, uretse gukanguka, noneho yanatinyutse! Noneho nta n’ubwo akinabareba mu maso, arirebera hasi, asa nk’umuntu utegereje ko imvura y’ibibazo iza guhita.
«Ushobora guhakana ute ubuhamya bw’abahohotewe, ku bijyanye n’amatariki, ndetse ukanavuga ko utibuka neza itariki wagiye i Kigali?» Ngo ce! Nyuma yo kwibaza gato, umushinjacyaha abajije ikibazo gisa n’igikangura uregwa. «None se guceceka kwawe ngufate nko kuba uhakana ko utari Biguma?», abatangabuhamya bahurizaho ku «kuba yaragize uruhare, yaranayoboye ibitero by’ubwicanyi i Nyanza no mu nkengero zayo», muri Mata 1994. Nta kuzuyaza, uregwa noneho aratoboye aravuga ati «Sindi Biguma!».
Nyuma y’iri bazwa, urukiko rwakurijeho imyanzuro y’abunganira abaregera indishyi bose. Biteganijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo hazumvwa imyanzuro y’ubushinjacyaha, irimo no kumusabira igihano, n’iy’abunganira uregwa irimo gusaba ko «rwemeza ko uregwa ari umwere no guhita rumurekura». Hazakurikiraho kwiherera kw’urukiko, no gutanga umwazuro ku wa gatanu tariki ya 30 Kamena.
Kuva urubanza rwatangira, ku wa 10 Gicurasi, Hategekimana Filipo aburana ahakana ibyaha byose aregwa: ntiyari i Nyanza, yari yarimuriwe i Kigali. None hiyongereyo ko atari na we Biguma!
Tanga igitekerezo