Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku wa 16 Werurwe hazatangira gukurikizwa ibiciro bishya by’ingendo bitarimo nkunganire Leta yageneraga ibigo bifite imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Guverinoma yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe, mu kiganiro inzego zitandukanye zagiranye n’abanyamakuru.
Ni ikiganiro cyarimo Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na Minisiteri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore.
Kuva muri 2020 Leta y’u Rwanda yatangaga nkunganire ku bigo bifite imodoka zitwara abagenzi, mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda ku kiguzi cy’urugendo bishyuraga.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Jimmy Gasore, yasobanuye ko nkunganire yatangawa yakuweho, kuko ibihe yari yashyiriweho by’icyorezo cya Covid-19 byarangiye, ku buryo ubukungu bw’abantu bwatangiye kuzamuka.
Yavuze kandi mu bindi byatumaga idakurwaho ari uko hari ibibazo byari byugarije ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu birimo imodoka nke na serivisi zatangwaga nabi, gusa kuri ubu bikaba byaramaze gukemuka.
Ati: "Ibibazo bikomeye byari bibangamiye urwego rwo gutwara abantu, ariko bisa nk’aho bigenje gake. Bisi zarabonetse ndetse n’amavugurura yarakozwe, igihe kirageze ngo za ngamba za nkunganire zerekezwe ahandi."
Minisitiri Gasore cyakora yunzemo ko "igiciro ntabwo cyahindutse, icyashyizweho mu 2020 ntabwo cyahindutse. Umucuruzi utwara bisi amafaranga yinjiza niyo azakomeza kwinjiza ariko Umunyarwanda utega bisi we azabona igiciro cyiyongereye."
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko mu kiganiro nta gihombo abaturage bazigera baterwa no kuba amafaranga yashyirwaga muri nkunganire yavanweho, kuko agiye gushyirwa mu zindi gahunda zo kuzamura imibereho yabo nko kugaburira abana ku ishuri, Girinka, mituweli n’izindi.
Mu yandi mavugurura yakozwe ni uko ibigo n’abantu bemerewe gutwara imodoka mu buryo bwa rusange byiyongereye bikagera kuri 18, mu gihe hashyizweho imihora irindwi izo modoka zizajya zikoreramo hagendewe kuri gare zitandukanye ziri mu mujyi wa Kigali.
Tanga igitekerezo