Umwana w’imyaka 15 y’amavuko witwa Etienne Musabyamahoro wari utuye mu Mudugudu wa Nyagafumberi, Akagari ka Saga mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara biravugwa ko yapfuye nyuma y’iminsi ibiri akubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Tumusifu wafatanyije n’abapolisi bamukubise imigeri n’ibibuno by’imbunda, bamufunze nyuma bakamujyana kwa muganga, akekwaho kuba umwe mu bana bato bateye amabuye imodoka ya Gitifu.
Abaturage babwiye BWIZA ko Musabyamahoro yafashwe na polisi yari kumwe na gitifu harebwa uko kubahiriza amabwiriza yo kugera mu rugo yubahirizwa, bafashe uyu mwana wari uje ku gasanteri ka Kanto, baramukubita nyuma bajya kumufungira mu Murenge wa Mukindo, aho yavuye ajyanwa kwa Muganga, aho yanyaraga amaraso, atavuga, atananyeganyega.
Umwe mu baturage ati bari ku gasanteri ka Kanto kari hagati y’Umurenge wa Muganza na Mukindo, ati " Nari ku gasanteri, batubwira ko imodoka ya gitifu itejemo. Hari nka saa moya na 15, kuko nkorera hariya hakurya, nahise mfunga. Nabonye gitifu ahagarika agahungu ka mbere. Aravuga ngo dore iki cyana kingana gutya dore cyanyoye inzoga, cyasinze. Yahise agakubita, arakadarapura, agakubita hasi, kagiye kweguka agakubita hasi. Aravuga ngo nambaye itiriningi ntiwanshika. Yabajije abanyerondo ngo ibintu by’ino aha kuki mutabikubita? Yaravuze ngo uretse Abarundi cyangwa abanyamahanga, Abanyarwanda mujye mubakubita (...)"
Uyu muturage ucururiza mu gasanteri ka Kanto yakomeje ngo" Mu gitondo kuwa Gatandatu ngiye mu isoko ryo mu Kabuga, abantu bambwiye ko mu gitondo nkimara kugenda hakubiswe abantu benshi kandi ngo harimo agahungu k’inyagafumberi bavugaga ko ngo ntikari buramuke. Abapolisi baraje bagashyiramo amapingu, kubera gutaka gitifu yari yasabye ko bagafungura ariko nta mapingu bari bazanye. Babafunganye n’uwitwa Barirwanda wari uje kuri moto wakubiswe ashaka kubacika. Bahise babajyana, ndi mu Kabuga, numvise inkuru ko ka gahungu bakubise, kiriwe kanyara amaraso aho bari bagafungiye. Nyuma nibwo twumvise ko uwo mwana yapfuye."
Uyu muturage avuga ko Gitifu Tumusifu Jerome ari mushyashya, ko yabahahamuye. Ati " Aza isaha zitaragera kuko saa moya aba yatangiye gukubita. Gitifu ari gukubita abaturage cyane, nta muntu uhumeka. Ubuyobozi buturenganure, uriya muyobozi arabangamye cyane, aza mbere ya saa mbili. Abantu ba hano bashaka kuyoborwa na gitifu wa Muganza, ubanza kubaganiriza."
Umwe mu banyerondo Lizinde Jean Bosco yari aho mu isanteri avuga ko imodoka ya gitifu yatewe amabuye n’abantu, gitifu yavugiraga kuri telefone ko ari muri Saga, hanyuma Musabyamahoro yafashwe muri batatu. Ati " Yamukubitiye inyuma y’imodoka tutareba neza ariko twabonaga harimo inshyi, imigeri n’inkokora ari nako amukoresha amapombaje ari nako agwa, akongera agahaguruka, twumvaga ataka. Gitifu yatashye nka saa sita."
Bayahure Emmanuel ni mukuru wa nyakwigendera yabwiye BWIZA ko umwana wabo yapfuye anyara amaraso ndetse ko atabashaga guhumeka ngo ashyitse umwuka. Uyu yemeza yivuye inyuma ko bigaragara ko yari yakubiswe cyane, bamunogeje, bamukubita imigeri yo mu kiziba cy’inda. Aya makuru aremezwa n’abaturage bari aho ku gasanteri.
Mu gahinda ati " Umwana yambwiye ko yakubiswe cyane cyane na gitigu w’umurenge ariko n’abapolisi bageze ku murenge ngo baramukubise, ni uko yambwiye mbere yo gupfa. Ubusanzwe ni impfubyi twareraga. Turifuza ubutabera ku muntu wacu. Yakubiswe n’ubuyobozi nyuma aza kugwa mu rugo. Turifuza kurenganurwa tugahabwa ubutabera."
Agasanteri ka Kanto, ahakubitiwe Musabyamahoro. Ni ahahurira Umurenge wa Muganza na Mukindo
Abaturage bavuga ko Musabyamahoro yapfuye ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza nyuma y’aho yari yagiye gufungirwa ku Murenge wa Mukindo, abo bari bafunganwe bamutabarije abapolisi, bavuga ko atanyeganyega kandi ko ari kunyara amaraso. Abapolisi bavugaga ko ngo " Ari ibyo yigira, ko bamuhaye iminsi itatu."
Nyuma yaje kujyanwa kwa muganga, ahabwa ibinini gusa ariko ubwo yahavaga, yahise yitura hasi, atabarizwa n’abahisi, bamutegeye moto, imujyana iwabo ari naho yaje kugwa nyuma y’iminsi ibiri.
Musabyamahoro yabwiye abo babanaga ko polisi yamukubise imuziza kutubahiriza amasaha yo kugera mu rugo muri ibi bihe bya COVID-19. Abaturage bo bavuga ko amasaha yo gutaha (saa mbili) atari yakageze.
BWIZA yahamagaye Gitifu Tumusifu ku murongo wa telefoni ntibyakunda kuko ngo yari mu nama aho ibi byabereye. Nimero ye yari ihuze ubwo iyi nkuru yasohokaga. Turacyagerageza kuvugana na we ku byo avugwaho.
BWIZA kandi yahamagaye kuri telefoni Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yitaba telefoni ariko ntiyagira icyo avuga kuri aya makuru. BWIZA irakomeza kugerageza kuvugana n’aba bombi kugira ngo bagire icyo bavuga kuri aya makuru.
Polisi y’ u Rwanda kuri Twitter aiti " Mwiriwe, aya makuru avuga iby’urupfu rwa Musabyamahoro Etienne wafatanywe n’abandi batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVId-19 yamenyekanye. Naho ku ibijyanye n’icyateye urupfu rwe hatangijwe iperereza. Murakoze."
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko umurambo wa Musabyamahoro wajyanwe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Musabyamahoro yari atuye mu Mudugudu wa Nyagafumberi
31 Ibitekerezo
Kamanzi Kuwa 28/12/20
akenshi abaturage bashyiramo umunyu iyo bavuga kumuyobozi utihanganira amafuti yabo noneho bakamuharabika kuko adashigikiye ibyifuzo byabo byokwigenga nokwica amategeko,niyo mpamvu nasabaga ko hakorwa iperereza ryimbitse ababigizemo uruhare bagahanwa hakurikijwe amategeko
Subiza ⇾ALPHONSE Kuwa 28/12/20
uvuzukuri kbx
Subiza ⇾Vincent Habimana Kuwa 28/12/20
Ntimugakine n ubuzima bwa muntu Bantu b Imana meet
Subiza ⇾Gatashya Kuwa 29/12/20
Wivuga ko abaturage bashyira no umunyu ahubwo ubanze umenye umuyobozi icyo bivuze! Nonese niba utari uhari ubihakana uhereye kuki? Niba yaramukubisese Koko uherahe wemeza ko atariwe ntandaro y’urupfu rwe? Umuyobozi urwana we yaba yafungwaga kuko niba yica abo ayobora uwo ni indindagire akwiriye kuyobora amabagiro ntakwiriye kuyobora abantu bamwibeshye ho.
Subiza ⇾Gatashya Kuwa 29/12/20
Ntanicyo uvuze aho urahubutse ubwo aruwawe wabyumva neza ukanaziba
Subiza ⇾Kuwa 29/12/20
Ni woe utahise
Subiza ⇾ALLIF Kuwa 30/12/20
Gukubitwa nta narimwe byigeze byemerwa mu mategeko y’u Rwanda ariko !!
Subiza ⇾celemani Kuwa 03/01/21
Hari impamvu abantu bavuga umuyobozi nabi kuko aba akora amakosa menshi mbere y,uko uri umuyobozi uri umuntu gira ubumuntu wari bw,umve uvuga nyakubahwa wa repubulika nabi nuko akuzwe na rubanda nuko rero mubyeyi wa repubulika dufashe uwo mwana abone ubutabera murakoze
Subiza ⇾nyankwenge Kuwa 28/12/20
KAGAME, TABARA, KUKO IVYO BIRAGUHESHA ISURA MBI, TABARA HAKIRIRI KARE.
Subiza ⇾nyankwenge Kuwa 28/12/20
ABO BATEGETSI BAHESHA ISURA MBI KAGAME UMWANYA WABO URI KUKARUBANDA ( PRISON YA KARUBANDA NIKO TWAYITAGA KERA, UBU SINZI ) , NTABINDI BIREBIRE
Subiza ⇾Alias Kuwa 28/12/20
Leta yacu nziza kndi nkunda ikwiye kurwanya inkoni z’abayobozi nk’uko ihanganye na Ruswa.Abakoze ibi bakwiye kuburanishirizwa aho bakoreye icyaha!RIB ntirebere ibi bintu birakabije.Ba Gitifu ubanza akazi karabarenze!
Subiza ⇾mahoro peace Kuwa 28/12/20
Uyu tumusifu niko ameze ngo ni imandwa ya mayor Ntacyo yenda kuba aramuryamaho amutekinikire
Subiza ⇾Edouard Kuwa 28/12/20
Buriya rero kubona uwo mwana yapfuye ndababwiza ukuri uwo Tumusifu ntampeho.
Subiza ⇾Muganga yego azagira icyo ashyira muri expertise ye ariko ntabwo uwo means arazuka.
1)Tumusifu agomba gufungwa vuba vuba ubundi ubutabera bugatangiraimirimo.
2) Gukubita n’ubwo umuntu yaba afite ikibazo rwose abayobozi nk’abo nibabireke kuko nta gihano cyo gukubita kibaho.
Edouard Kuwa 28/12/20
Buriya rero kubona uwo mwana yapfuye ndababwiza ukuri uwo Tumusifu ntampeho.
Subiza ⇾Muganga yego azagira icyo ashyira muri expertise ye ariko ntabwo uwo means arazuka.
1)Tumusifu agomba gufungwa vuba vuba ubundi ubutabera bugatangiraimirimo.
2) Gukubita n’ubwo umuntu yaba afite ikibazo rwose abayobozi nk’abo nibabireke kuko nta gihano cyo gukubita kibaho.
claudius Kuwa 28/12/20
Ntabwo ES Tumusifu yakora biriya ni intore yatojwe neza. Ahubwo kuko atihanganira abanyuranya na gahunda za Leta buriya bari kumukabiriza kuhira ngo bamukire bikomereze ibikorwa byabo bibi utubari tutemewe, magendu n’ibindi byaha bibi bikunda gukoewa iyo ubuyobozi bujenjetse.
Hakorwe iperereza neza.
Murakoze
Subiza ⇾claudius Kuwa 28/12/20
Ntabwo ES Tumusifu yakora biriya ni intore yatojwe neza. Ahubwo kuko atihanganira abanyuranya na gahunda za Leta buriya bari kumukabiriza kuhira ngo bamukire bikomereze ibikorwa byabo bibi utubari tutemewe, magendu n’ibindi byaha bibi bikunda gukoewa iyo ubuyobozi bujenjetse.
Hakorwe iperereza neza.
Murakoze
Subiza ⇾claudius Kuwa 28/12/20
Ntabwo ES Tumusifu yakora biriya ni intore yatojwe neza. Ahubwo kuko atihanganira abanyuranya na gahunda za Leta buriya bari kumukabiriza kuhira ngo bamukire bikomereze ibikorwa byabo bibi utubari tutemewe, magendu n’ibindi byaha bibi bikunda gukoewa iyo ubuyobozi bujenjetse.
Hakorwe iperereza neza.
Murakoze
Subiza ⇾Tanga igitekerezo