Ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi bwabwiye urukiko rw’ikirenga ko General Alain-Guillaume Bunyoni yise ihene Lieutenant General Gervais Ndirakobuca alias ‘Ndakugarika’, wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Nzeri 2022.
Mu rubanza rwatangiye mu mizi kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023, Ubushinjacyaha bwagize buti: “Uwabaye Minisitiri w’Intebe yambuye ubumuntu Gervais Ndirakobuca wamusimbuye, amwita ihene.”
Aya ni amakuru Ubushinjacyaha bwahamirije urukiko ko bwakuye mu kiganiro Gen. Bunyoni yagiranye n’umugore we ku rubuga rwa WhatsApp. Iyi telefone yasatswe mu gihe cy’iperereza.
Bunyoni yasobanuriye urukiko ko kugira ngo ubutumwa nk’ubu buboneke, ikoranabuhanga rya telefone ye ryinjiriwe, kandi ngo “byakozwe n’u Rwanda”, ruha amakuru abamukozeho iperereza.
Yashinjwe kandi guha amafaranga Colonel Desire Uwamahoro wayoboraga ishami rya Polisi rishinzwe gukumira imyigaragambyo, Samuel Destin Bapfumukeko wahoze mu bayobozi bakuru b’ubutasi n’umunyamakuru Bob Rugurika uri mu buhungiro kugira ngo bakure Evariste Ndayishimiye ku butegetsi.
Bunyoni yavuze ko iki kirego nta shingiro gifite kuko ngo amafaranga yahaye Rugurika yari ayo kugira ngo amufashe gukusanya amakuru ku Barundi 30 bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI, yagombaga gutuma bafatwa.
Uyu mupolisi yasobanuye ko bitaba byumvikana ko yategura ‘coup d’etat’, akifatanya n’umuntu utaba mu gihugu kandi w’umunyantege nke. Ati: “Ntabwo nategurana coup d’etat n’umusivili w’umunyantege nke uba mu bilometero 6000 uvuye mu Burundi.”
Mu iperereza ryakozwe, byagaragaye ko mu kiganiro yagiranye na Rugurika, bise Perezida Ndayishimiye ‘Vuvuzela’. Uyu mupolisi yireguye asobanura ko atari we wakoresheje iri jambo, bityo ko uyu munyamakuru usanzwe ari umuyobozi wa RPA ari we wakwitaba urukiko, akabibazwa.
Rugurika kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023 yatangarije ku rubuga rwa X ko mu gihe gikwiye azagaragaza impamvu ziri gutuma izina rye rivugwa muri iyi dosiye, agahamya kandi ko hari byinshi bishobora guteza umwiryane mu butegetsi bw’u Burundi bitigeze bivugwamo.
Uyu munyamakuru yagize ati: "Ntabwo nakwiyemerera kugwa mu mutego w’ibi binyoma bivugirwa muri dosiye Bunyoni. Abantu benshi ntibazi na mba impamvu izina ryanjye riri gushyirwamo. Dosiye ya Bunyoni ifite byinshi ihishe kandi ntibyavuzwe, bikaba byateza akaduruvayo mu butegetsi ubwabwo. Mu gihe nubahiriza amabwiriza y’umwuga, amakuru muzayahabwa mu gihe gikwiye."
Urubanza rwa Bunyoni rurakomeza kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023. Araregwa ibyaha birimo: gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya ubukungu bw’igihugu, umugambi wo kwica Umukuru w’Igihugu no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.
Tanga igitekerezo