Dr Mbonimana Gamariel wabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yasubije abavuga ko acinya inkoro kuri Perezida Paul Kagame ko n’iyo yabikora ntacyo byaba bimutwaye kuko ari we akesha impamyabumenyi y’ikirenga, PhD cyangwa ‘Doctorat’.
Mbonimana kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2023 yagize ati: “Abo bose bavuga ko ndi gucinya inkoro. Nibasome uko nigize kubasubiza mu kwezi kwa 2/2023.”
Iki gisubizo yatanze tariki 14 Gashyantare 2023 kigira kiti: “Niba icyo wita gucinya inkoro ari ukwishimira ibyiza tumaze kugeraho, ndetse no gukomeza inzira idasobanya Paul Kagame azakomeza kutuyoboramo mu gihe cyose Imana ikimudutije, nzazicinya abanzi b’u Rwanda baganye. Iyi PhD ni we nyikesha kuko nayibonye ku bwe. Long live my President.”
Dr Mbonimana amaze iminsi ateguza ko agiye gusohora igitabo cyigisha urubyiruko uburyo rwakwirinda ibiyobyabwenge. Tariki ya 3 Ugushyingo yasobanuye ko inkuru y’ubuzima bwa Perezida Kagame ari yo yakomoyeho igitekerezo cyo kucyandika.
Yasubiyemo ijambo Perezida Kagame yabwiye umunyamakuru wa Jeune Afrique muri Gicurasi 2021 ubwo yamubazaga ikinyobwa akunda. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Amazi, icyayi n’igice cy’ikirahuri cya divayi bitewe n’uko ibintu byaba byifashe, ndumva (taste) kurusha uko nanywa.”
Muri iki gitabo, Dr Mbonimana aherutse gusobanura ko hazagaragaramo inkuru y’uburyo yeguye ku mwanya w’ubudepite mu Gushyingo 2022, bitewe n’ubusinzi bukabije yari aherutse kuvugwaho na Perezida Kagame.
Tanga igitekerezo