Mu kiganiro yagiranye na BWIZA, Hon. Dr Frank Habineza yavuze ku kibazo cy’abaturage bakunze kugaragaza ko barenganyijwe, bakandikira Inteko Ishinga Amategeko n’izindi nzego, bikaba ingorabahizi kubona igisubizo mu buryo bwihuse, bamwe ugasanga bakunze kunenga imikorere y’abadepite bafatwa nk’intumwa za rubanda, asaba ko bajya bandikira umudepite ku giti cye, aho kwandikira Inteko.
Abaturage bakunze kuvuga ko amategeko atubahirizwa kandi aba yaratowe n’abadepite, bakagaragaza ko bagakwiye kuba bakorerwa ubuvugizi n’intumwa za rubanda ntibigere aho umuturage akurwa mu mitungo ye akajya kwangara cyangwa ngo ajye mu nkiko nta mpamvu kandi hari icyo amategeko ateganya.
Hon. Habineza avuga ko na bo bagiye babibaza ba Minisitiri batandukanye cyane cyane ku kibazo cy’ingurane, impamvu abaturage batayihabwa kandi itegeko ribisobanura neza, bakabasubiza ko bagiye kubishyira mu ngengo y’imari bigakemuka. Agira ati: “Ubundi iyo ugiye kwimura umuntu, wagakwiye kumwishyura mbere akihitiramo aho akwiye kujya.”
Hon. Habineza avuga nko ku kibazo cya Kangondo n’ahandi mu gihugu haciye ibikorwaremezo, habayeho guca ku ruhande amategeko, aho abaturage ba Kagondo bakuwe mu byabo bagasabwa kujya aho bubakiye nyamara atari byo bifuza. Ati: "Umuturage yagakwiye kwishyurwa akaba yajya gutura aho ashaka”.
Avuga ko nk’ikibazo cya Kagondo cyakozwe nabi, ariko akanavuga ko abaturage bandikiye Inteko bayisaba kubarenganura, na we yagerageje kubavugira ariko birangira abonye igisubizo kitamunyuze. Ikindi cyabaye ingorabahizi ni uko abaturage bandikiye Inteko, banandikira n’izindi nzego ndetse bagana inkiko, ngo bituma badasubizwa mu buryo bunoze kuko baba basa n’abavanze inzego.
Kuri iki kijyanye no kwandikira Inteko, Hon. Habineza agira inama abaturage ko bajya bandikira Inteko bagategereza ikabasubiza mbere yo kwirukira mu nkiko, cyangwa se bakandikira umudepite runaka kuko ni byo byihuta kurenza uko bakwandikira Inteko kuko umutepite we ubwe agikurikirana cyane mu buryo bw’umwihariko, cyane ko buri munsi iyo hari inama umuyobozi w’Inteko atanga ijambo kuri buri mudepite, ariko bisaba ko abaturage baba banditse ibaruwa kuko utavuga akarengane kabo batakwandikiye.
Hon. Habineza avuga ko n’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanije ibikorwa byose harimo n’ibijyanye no kuba bahura n’abaturage, bigoye kuba bahura na bo, n’ubwo umwaka ushije bakoze inama nkuru y’ishyaka. Avuga ko muri uku kudidindira kw’ibikorwa byinshi byanatumye uyu munsi n’ibikorwa by’inteko babikorera mu rugo.
Agira ati : “ Uyu mwaka ushize ni ibintu bike byabashize gukorwa. Habayeho kuguma mu rugo, mu karere, kuguma mu mujyi, noneho habaho no kuba abantu badakora inama, naho ikozwe bakaba basaba abantu kwipimisha, bisaba amafaranga menshi ku buryo bigoye ko abantu bahura. Ikindi ni uko abarwanashyaka na bo barahungabanye nk’abandi Banyarwanda bose, kuko abantu ntibaba babuze ibyo kurya ngo babe banatanga n’imisanzu. ”
Hon. Dr Frank Habineza avuze ibi, mu gihe hirya no hino mu gihugu hari abaturage bakunze kugaragaza akarengane kabo baba bavuga ko bakorewe n’ubuyobozi, aho haba kutubahiriza amategeko cyane cyane mu kuba babona ingurane ku mitungo yabo, bikarangira bamwe badafite aho kuba cyangwa bagasiragira mu nkiko bitari bikwiye ukurikije uko itegeko ribiteganya.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
4 Ibitekerezo
Pasteur Kuwa 22/04/21
Dr Habineza naduhe telephones + amazina ya ba Honorables twakwandikira
Subiza ⇾Vanessa Kuwa 22/04/21
Mwaramutse nshimiye cyane honorable Habitegeko . Nukuri twararenganijwe wagirango hano nyarutarama dutuye simurwanda nsduhe numerous ya terefone twamubonaho kugirango tumwandikire.murakoze
Subiza ⇾Pasteur Kuwa 22/04/21
Dr Habineza naduhe telephones + amazina ya ba Honorables twakwandikira
Subiza ⇾Nkusi Norbert Kuwa 22/04/21
Nonese kwandikira inteko bikorwa gute murikigihe cya covid? Nta email mwaduha twakoresha tukabandikira! Bwiza.com please mumfashe ndashaka kubandikira!
Subiza ⇾jj Kuwa 23/04/21
Nyakubahwa akarengane ko ntiwakavuga ubu jye maze 3ans narameneshejwe mu rugo nu umugore aho natakiye hose nijye bahindura umusazi yewe sinanemerewe kureba abana banjye nukohereza minerval kuri phone iyo mvuze mpita njya kuri RIB ubu naratorongeye inzego zose ziramutinya sinzi umushyigikiye.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo