Captain Moussa Dadis Camara wabaye Perezida wa Guinea Conakry kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2023 yasubijwe muri gereza nyuma y’amasaha make atorokeshejwe n’abakomando.
Inkuru yo gutoroka kwa Dadis yatangajwe mu gitondo, aho muri gereza irinzwe cyane ya Conakry yumvikanyemo urusaku rw’amasasu menshi yarashwe n’abakomando bari muri iyi operasiyo n’abacungagereza bageragezaga kuburizamo umugambi.
Umunyamategeko we, Jocameh Haba, yari yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko atekereza ko umukiriya we yaba yashimuswe. Ati: “Ndakomeza gutekereza ko yashimuswe. Afitiye icyizere ubutabera bw’igihugu, ikaba ari yo mpamvu atashoboraga kugerageza gutoroka.”
Igisirikare cya Guinea cyatangiye operasiyo yo gushakisha Dadis n’abo batorokanye, no guhiga bukware abaketsweho kugira uruhare mu kumuvana muri gereza. Habayeho gufunga by’agateganyo imipaka y’igihugu yose kugira ngo igikorwa kigende neza.
Mu masaha y’umugoroba, igisirikare cya Guinea cyatangaje ko cyafashe Captain Dadis, Colonel Moussa Thiegboro Camara na Colonel Blaise Goumou bose bari batorotse, ariko kikemeza ko kigishakisha Colonel Claude PIVI.
Dadis Camara yayoboye Guinea kuva mu mwaka w’2008 kugeza mu 2010. Afunzwe kuva mu Kuboza 2022, azira uruhare rukomeye yagize mu rupfu rw’abaturage bigaragambyaga bamusaba kuva ku butegetsi.
Tanga igitekerezo