Mu murwa mukuru wa wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ’Kinshasa’ hagiye gutangizwa Operasiyo yiswe ’Panther Noir’ yo kwikiza abajura na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Amakuru atangazwa n’igipolisi cyo muri iki gihugu, ni uko ngo iyi Opererasiyo itazagarukira i Kinshasa gusa, ahubwo ko izakomereza mu ntara mu guhiga bukware abayogoje imijyi itandukanye.
Byatangajwe na komiseri mukuru w’igipolisi gikorera i Kinshasa, aho yavuze ko kugeza ubu ubwicanyi bwamaze gufata indi ntera ndetse ko abaturage bahahamutse.Batunga agatoki abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko aribo bakunda kwitwikira amajoro bagakora ibyo bikorwa.
Umujyi wa Goma, uri mu bice bisumbirijwe n’ubwicanyi ariko ahanini abaturage bagashinja insoresore za Wazalendo ko arizo nyirabayazana w’umutekano mucye urangwa mu ntara ya Kivu ya Ruguru,ibifashijwemo na FARDC kuko babikora aba basirikare b’igihugu babarebera ndetse bakanabafasha.
Ubu bwicanyi ni kimwe mu bituma bamwe mu baturage bakurwa mu byabo abandi bagahunga ndetse abenshi bakagana mu duce dufitwe na M23 kuko ngo ariho basanga ubuzima bwabo butekanye.
Tanga igitekerezo