Ibi ni ibyemejwe mu nama y’Abaminisitiri ba Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yize ahanini ku mutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu, yayobowe na Prezida Felix Tshisekedi ubwe ku wa gatanu tariki ya 22 Ugushyingo 2019.
Mu byemejwe harimo ko ikibazo cy’umutekano kigomba guhagurukirwa nk’uko Umukuru w’Igihugu yabyiyemeje. Perezida Tshisekedi akaba yaribukije inzego zishinzwe umutekano ko hagomba gukorwa ibishoboka byose amahoro n’umutekano bikagaruka mu gihugu hose. Yibukije izo nzego ko zigomba gushyira mu bikorwa ibyo zasabwe gukora.
Umukuru w’igihugu yagarutse cyane ku mutekano muke urangwa muri Beni na Minembwe, abwira abari mu nama ko iki kibazo kimuraje ishinga bityo aboneraho kubatangariza ko mu minsi mike iri imbere ku itariki izatangazwa, yiteguye gusura Minembwe, teritwari yo mu misozi miremire ibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amagepfo.
Aka gace kakaba gatuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, muri aya mezi ashize bakunze kwibasirwa n’ibitero by’abamayimayi (Mai Mai), umutwe ugizwe n’andi moko abakikije bifatanyije n’indi mitwe yitwara gisirikare bivugwa ko ifite inkomoko ikanashyigikirwa n’ibihugu bituranye na Congo.
Amakuru yizewe agera kuri bwiza.com yagejejweho n’umwe mu bashinzwe umutekano muri Kinshasa utarashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko Perezida Tshisekedi ashobora kuzakora urwo ruzinduko mu buryo butunguranye hagati mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka niba nta gihindutse.
Gusura ako gace bizaba ari igikorwa cyiza cyarema agatima Abanyamulenge bo mu Minembwe n’ahandi ku isi. Gusa urwo ruzinduko icyashimisha kurusha ni umusaruro rwatanga nko gufata ingamba zihagarika burundu ubwicanyi buhabera, guhumuriza abagizweho ingaruka n’intambara, kubafasha no kuhagarura ituze. Hejuru y’ibyo byose abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bakaba bakurikiranwa n’ubutabera. Ikindi ni uko ibyasahuwe byagarurirwa bene byo, ubutabera kubahohotewe, hakaba kandi n’ubufasha mu kubakira abasenyewe.
Prezida Felix Tshisekedi agiye gusura abo mu misozi ya Minembwe
Utwo duce tumuraje ishinga, ni ubwa mbere Minembwe yaba isuwe n’Umukuru w’Igihugu mu gihe Beni na yo yakunze kwibasirwa n’imitwe y’inyeshyamba yo yamaze kuyisura mu mezi make ashize. Twabibutsa ko mu mbwirwaruhame za Perezida Tshisekedi, aho anyuze hose intero ari uko umutekano n’amahoro biza ku murongo wa mbere mu byihutirwa agomba kwitaho.
Ubwo yaherukaga i Bukavu, yari yivugiye ko azahara n’ubuzima bwe no gupfa akaba yapfa ariko umutekano ukaboneka mu burasirazuba bwa Congo, amagambo yafashwe na bamwe nko gukabya kuko ibyo gupfira abaturage bitashoboka. Iyo nama nkuru y’umutekano yarimo Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’Umutekano, abasirikare n’abapolisi bakuru.
Perezida Tshisekedi aramutse agaruye umutekano nk’uko abyifuza, yaba aciye agahigo ugereranyije n’abamubanjirije barinze bavaho batabigezeho. Kuva ingoma ya Mobutu yahirikwa muri 1997, kugeza uyu munsi, Congo yakomeje kugarizwa n’umutekano muke cyane cyane mu ntara za Kivu zombi. Muri ako gace hakaba haragiye habera intambara zinyuranye n’ibikorwa by’imitwe yitwara gisirikare yakomeje kuyogoza icyo gice cy’igihu
Tanga igitekerezo