Colonel Desire Uwamahoro wayoboye ishami rya Polisi rishinzwe gukumira imyigaragambyo, BAE (Brigade Anti-Emeute), yabwiye urukiko ko ingabo yayoboraga zitari zifite ubushobozi bwo gukura Perezida Evariste Ndayishimiye ku butegetsi kuko zari nke.
Yabivuze ku wa 6 Ugushyingo 2023 ubwo yashinjwaga kwifatanya na General Alain Guillaume Bunyoni mu mugambi wo gushaka gukura Ndayishimiye ku butegetsi, aho Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko hari amafaranga yakiraga ngo azayifashishe kandi ko yagiye gushaka abasirikare azifashisha.
Col. Uwamahoro yabajije ubushinjacyaha uko yari kujya gushaka abandi barwanyi kandi hari abandi yari asanzwe ayobora muri BAE. Yagaragaje ko ari we witeguriye iri shami rya Polisi kandi ko ryakoze akazi gakomeye mu gihe umwuka wari mubi mu Burundi mu mwaka w‘2015, bityo ko iyo aba afite iyo gahunda, ari bo yari guheraho.
Uyu mupolisi yavuze ko kwifashisha BAE ngo ikore ‚coup d’etat‘ bitari gushoboka, atabifashijwemo n’izindi Burigade. Ati: "Njyewe muri BAE nayoboraga abapolisi barenga gato 300. None abo bafata radiyo? Bafata ingoro y’Umukuru w’Igihugu? Bafata ahandi hantu hahambaye h’igihugu?”
Col. Uwamahoro yashinjwe kuyobora inama y’abasirikare, ngo yari mu mugambi wo gutegura guhirika ubutegetsi bwa Ndayishimiye. Yavuze ko iyi nama yari igamije gushinga ishyirahamwe, bagatangiza farumasi yo kuranguza imiti yagombaga gutunga abana babo. Yasobanuye kandi ko n’abasivili bair bayitabiriye.
Muri uyu mugambi haravugwamo Destin Bapfumukeko wahoze mu bayobozi bakomeye bo mu rwego rushinzwe iperereza, SNR. Col. Uwamahoro ushinjwa kumwiyegereza muri uyu mugambi, yavuze ko iyo aba awufite, atari kumukenera kuko nta ngabo afite ayobora. Ati: “Ni gute nari gushaka guhirika ubutegetsi, nkajya gushaka umuntu utagira ingabo na nkeya ayobora?”
Ubushinjacyaha bwahamirije urukiko ko Col. Uwamahoro yahawe na Gen. Bunyoni amadolari 3600 ku nshuro ya mbere, ku ya kabiri amuha amadolari ibihumbi 16 ngo “azayifashishe” mu gutegura umugambi. Yemeye ko yayakiriye ariko ko yari ayo kumufasha mu bibazo byo mu rugo no kwishyurira umwana we wiga muri Amerika.
Mu kwerekana ko nta mugambi mubi yagiranye na Bunyoni, Col. Uwamahoro yasobanuriye urukiko ko asanzwe afitanye n’uyu ‘General’ umubano wihariye kuko kuva kera bakiri ku rugamba, yamufataga nk’umubyeyi we.
Tanga igitekerezo