Byiringiro Lague utagaragaje kwishimira kuvanwa mu kibuga ku munota wa 33 w’umukino, ashobora guhura n’ibihano bikarishye kuva ku mutoza w’ikipe y’igihugu ’Amavubi’.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo habaga umukino wa gicuti wahuje Amavubi na Botswana, aho amakipe yombi yaje kunganya ubusa ku busa.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 33, Umudage utoza Amavubi, yasimbuje Rubanguka Steve hinjiramo Mugisha Bonheur Casemiro na Byiringiro Lague wasimbuwe na Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports.
Lague wabonaga ko atishimiye gusimbuzwa, agisohoka mu kibuga ageze ku meza y’abasifuzi, umujinya waramufashe maze ahita akubita agacupa k’amazi kari kahateretse kikubita hasi.
Mu mashusho akomeje kuzenguruka hirya no hino, agaragaza ko uyu mukinnyi atahise ajya kwicarana na bagenzi be ku ntebe y’abasimbura ahubwo yahise ajya mu rwambariro.
Ibi Lague yakoze bishonora kutamugwa amahoro kuko umutoza mukuru wa ’Amavubi’ atajya yihanganira umukinnyi ugaragaza iyo myitwarire.
Urugero rwiza ni nko kuri Hakim Sahabo wasimbujwe ku mukino wa Zimbabwe maze na we ntiyabyishimira atera agacupa k’amazi ishoti. Ibi byamuviriyemo kubanzwa ku ntebe y’abasimbura ku mukino ukurikiyeho wa Afurika y’Epfo.
Byiringiro Lague na we ashobora kwisanga ahanwe kubera icyo gikorwa yagaragaje ubwo yasimbuzwaga.
Tanga igitekerezo