Umutangabuhamya uri mu baregera indishyi baturutse mu Rwanda yananiwe kwihangana, asuka amarira ubwo Perezidante w’urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwamubazaga kuri Major General Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora igihugu.
Ni mu gihe uyu mutangabuhamya w’imyaka 51 y’amavuko yatangaga ubuhamya kuri Twahirwa Seraphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara ashinjwa gukora mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe cyayo.
Yavuze ko yabaye mu Gatenga mu mwaka w‘1994 kuko yigaga mu ishuri ryisumbuye ryaho, kandi ko yari azi Twahirwa nk’uwari ukuriye Interahamwe zambuye umuryango wabo ubutaka, bakanashyira ku marembo yabo bariyeri kandi ngo Abatutsi bahakorewe iyicarubozo kugeza ubwo hari n’ababeshye ko ari Abahutu kugira ngo barokoke.
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko ibintu byazamye cyane mu Kwakira 2023 ubwo abarwanyi ba RPA-Inkotanyi batangiraga urugamba rwo kubohora u Rwanda. Ati: "Hari ikimeze nk’ikinamico y’amasasu cyakozwe mu mwaka w‘1990, hagamijwe kwica Abatutsi. Ibyo byakozwe bavuga ko Inkotanyi zateye."
Yakomeje asobanura ati: "Icyo gihe Abatutsi batangiye gutotezwa ku mugaragaro ndetse batangira gufata abo bitaga ibyitso barimo abacuruzi n’abakozi ba Leta, batangira kubafunga. Icyo gihe hari mubyara wanjye batwaye, na n’ubu ntabwo turamenya irengero rye. Kuva mu 1990, Umututsi wese wari muri Kigali yumvaga afite ubwoba.“
Perezidante w’urukiko yabajije uyu mutangabuhamya kuri Rwigema, asubiza ati: "Mbega igihe kibi!", atangira kurira, uyu mucamanza amusaba kubanza gutuza kugira ngo urubanza rukomeze.
Ubwo yari amaze gutuza, yasubije ko Rwigema yari umusirikare w’Inkotanyi kandi ko yumvise amateka y’uko ari we watangije urugamba rwa RPA rwo kubohora u Rwanda, kandi ngo urupfu rwe rwatumye Abatutsi bagira ibihe bishaririye.
Yagize ati: "Icyo gihe baragendaga, bagatema insina zacu, bakazitondekesha umurongo, bakavuga ko baje guhamba Rwigema. Ibyo babikoreraga ku muharuro wacu. Iwacu bari barahahinduye irimbi, byari ibihe bikomeye. Byababaje imitima yacu, twatangiye kubaho ibihe bibi, twumva ko tuzapfa."
Perezidante yasabye uyu mutangabuhamya gusobanura ibyabaye nyuma ya tariki ya 6 Mata 2023 ubwo indege ya Habyarimana Juvenal yahanurwaga, asobanura ko we n’abandi bahungiye ku witwaga Carlos, bakomereza i Nyamirambo, barokorwa n’Inkotanyi zari zahageze.
Ati: "Aho ntabwo hari ahantu ho guhungira, ni uko twagize Imana tukaharokokera. Batayo y’Inkotanyi ni yo yaturokoye. Icyo gihe Inkotanyi zari nk’Imana, zaraturokoye."
Maj. Gen. Rwigema yarasiwe Kagitumba tariki ya 2 Ukwakira 1990 ubwo urugamba rwa RPA rwari rumaze umunsi rutangiye. Ku nshingano yo kuyobora urugamba, yasimbuwe na Maj. Gen. Paul Kagame.
Tanga igitekerezo