Umwarimu muri kaminuza akaba n’inzobere mu mateka y’akarere k’ibiyaga bigari, Prof. Filip Reyntgens, yatanze ubuhamya ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu rubanza rwa Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi.
Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2023 ni bwo Prof. Reyntgens yahawe umwanya. Yasobanuye ko yageze mu Rwanda bwa mbere mu mwaka w‘1952, kandi yahamirije urukiko ko ari muri batatu mu bo Habyarimana Juvenal yatoranyije ngo batunganye Itegekonshinga kugira ngo ryemezwe mu itora rya kamarampaka.
Yasobanuriye urukiko ko jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’icyuho cyari mu masezerano ya Arusha n’akaduruvayo k’amashyaka menshi yariho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana. Ikindi ngo ifite inkomoko ku bukoloni bwaciye Abanyarwanda mo ibice, bugaha imbaraga uruhande rumwe, urundi bukarwegeza iruhande.
Prof. Reyntgens yahamije ko itangazamakuru ryifashishwaga mu gukwirakwiza urwango, atanga urugero rw’Amategeko 10 yatangajwe n’ikinyamakuru ’Kangura‘, no kuba RTLM yaratambutsaga ubutumwa bukangurira Abahutu kwica Abatutsi.
Uyu mutangabuhamya yabajijwe niba jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, asobanura ko bishoboka, gusa ngo nta bihamya abifitiye. Ati: "Jenoside ntitegurwa yaratangiye, ahubwo itegurwa mbere. Simpakana ko ishobora kuba yarateguwe ariko kugeza ubu nta bikorwa byabaye mbere bizwi bibigaragaza."
Ariko Prof. Reyntgens yahamije ko uwari komanda w’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR), General Romeo Dallaire, yasabye uyu muryango kumuha uburenganzira bwo gukiza Abatutsi, ntiyasubizwa. Ngo ni mu gihe hari umusirikare ukomeye wari umaze kumubwira ko afite ubushobozi bwo kwica Abatutsi 1000 buri munota.
Prof. Reyntgens yavuze ko ashingiye ku rugero rwa Dallaire n’uyu musirikare, yabiheraho avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe. Ati: "Wenda ushobora kubiheraho ukavuga ko jenoside yateguwe ariko kuri njye no kuri TPIR nta bimenyetso bigaragara bihari.“
Aremeza ko kuva mu mwaka w‘1990 kugeza mu 1993 muri Bugesera na Kigali habayeho kwica Abatutsi. Yasobanuye ko afata ubu bwicanyi nk’ubugizi bwa nabi butakwitwa jenoside.
Amateka agaragaza ko mu itegurwa rya jenoside, Interahamwe zahawe intwaro zirimo imihoro, imbunda kandi ko hari izatorejwe mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro. Prof Reyntgens yavuze ko nta bihamya yabonye byemeza ko imihoro yatanzwe. Ati: "Umuhoro ni igikoresho cya buri rugo mu Rwanda, cyifashishwa mu mirimo ya buri munsi."
Inyangamugayo yahise imubaza iti: "Twavuze ku mihoro, uvuga ko ntaho ihuriye no gutera inkunga jenoside ariko hari abatangabuhamya batubwiye ko hanakoreshejwe imbunda n’amagerenade. Ubwo koko urumva nta wateye inkunga iyo jenoside?"
Uyu mutangabuhamya yemeye ko koko abasivili n’abajandarume bakoreshaga imbunda, atanga urugero rw’Interahamwe zo mu mujyi wa Kigali zajyanwe mu myitozo yo kurasa yatangirwaga i Gabiro.
Mu mwaka w‘2001 na bwo Prof. Reyntgens yatangiye muri uru rukiko ubuhamya kuri jenoside yakorewe Abatutsi, atanga ingero zibishimangira. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 6 Ugushyingo uruhande rwunganira abaregera indishyi rwabumubajijeho, asobanura ko nta bimenyetso bihagije yabonye.
Prof. Reyntgens ni we wa nyuma watanze ubuhamya muri iri buranisha. Irindi rirakomeza kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023.
Tanga igitekerezo