Basabose Pierre wari umaze ukwezi atitabira urubanza rwe na Twahirwa Seraphin ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, yitabiriye kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023 agendera ku mbago imwe.
Uru rubanza ruburanishwamo ibyaha bya jenoside n’iby’intambara rwagombaga gutangira tariki ya 9 Ukwakira 2023 gusa ntabwo Basabose yarwitabiriye. Me Jean Flamme umwunganira yasobanuye ko arwaye, ari kwitabwaho n’abaganga, aboneraho no gusaba ko “urubanza ruhagarara”.
Kutitabira kwa Basabose kwakurikiye icyemezo urukiko rwari rwafashe cy’uko agomba kuburana n’ubwo raporo y’abaganga ya tariki ya 12 Kamena 2023 yagaragaje ko afite uburwayi bwo mu mutwe bukomeye, kuko ngo ntiyakwibagirwa ibyabaye mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi no mu gihe cyayo.
Uyu mucamanza tariki ya 21 Kanama 2023 yagize ati: “Ibyabaye kera harimo n’ibyo ashinjwa bigaragara ko ubushobozi bwe bwo kwibuka butigeze buhungabana ku buryo byamubuza kuburanishwa. Ibazwa mu rukiko rwa rubanda rifite imiterere izafasha Basabose kwibuka ibyabaye, kumva ibyo aregwa no kwisobanura.”
Ubusabe bwa Me Flamme bw’uko Basabose ataburanishwa bwatumye tariki ya 9 Ukwakira Perezidante w’urukiko rwa rubanda asubika urubanza, arwimurira tariki ya 11 Ukwakira mu gihe hari hategerejwe indi raporo y’isuzuma ry’abaganga, igaragaza uko ubuzima bw’uyu muburanyi buhagaze.
Tariki ya 11 Ukwakira, urukiko rwemeje ko urubanza rukomeza, Basabose akaburanirwa na Me Flamme. Byarabaye nk’uko byateganyijwe kugeza kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023 ageze mu rubanza rwe ku nshuro ya mbere kuva rutangiye mu mizi.
Umunyamakuru woherejwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, n’umuryango w’Ababiligi uharanira ubutabera na demukarasi, RCN, kugira ngo adukurikiranire urubanza umunota ku wundi, yadutangarije ko Basabose yinjiye mu rukiko “agendera ku mbago imwe, yambaye kositimu y’ubururu n’ishati itukura.”
Mu mwanya Basabose yinjiraga, umutangabuhamya wari umaze gutanga ubuhamya yabazwaga ibibazo, bunatangwaho ibitekerezo. Nyuma y’aho hatanzwe ikiruhuko cy’iminota 10, Me Flamme agikoresha ajya inama n’umukiriya we.
Ubwo iburanisha ryari rirangiye, Me Karongozi Andre Martin wunganira abaregera indishyi, yatangaje ko kuba Basabose yaje kwitabira urubanza rwe byamushimishije kuko bizafasha ubutabera kubona amakuru.
Ati: "Twe rero twishimiye ko yagarutse. Ubushize ubwo yaherukaga yaje afite imbago ebyiri, yazanye imbago imwe. Ndibwira ko yorohewe kurushaho kandi mwumvise ko bamubaza imyirondoro ye, akabivuga neza no mu Gifaransa. Tugize Imana ubwo burwayi bwe bukaba butuma asubiza neza bimwe mu bibazo abajijwe, byatuma natwe tubona amakuru amuturutseho kubera ko umuhagarariye igihe atari ahari, ubu aramwunganira, ntabwo ari umunyabuhamya. Umwavoka arunganira ariko ibyabaye muri 94 ni we ubizi."
Basabose yabaye umusirikare, akaba yaratwaraga Colonel Sagatwa Elie wari muramu wa akaba n’Umunyamabanga wihariye Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda. Yanakoze ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga mu mujyi wa Kigali. Ubushinjacyaha bumurega kuba umuterankunga wa jenoside yakorewe Abatutsi.
Tanga igitekerezo