Nyuma yo guhamwa ibyaha 18 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Bosco Ntaganda arakatirwa kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2019.
Ku wa 8 Nyakanga 2019 ni bwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwahamije Bosco Ntaganda ibi byaha yakoreye mu Ntara ya Ituri kuva mu 2002 kugeza mu 2003.
Ntaganda ashinjwa ibyaha birimo kwica no kugerageza kwica, kugaba ibitero ku baturage, gufata ku ngufu, gushyira abana bato, bagakoreshwa mu ntambara, kwica, gutoteza no gutegeka abantu kuva mu byabo.
Ingingo ya ICC ivuga ko uwahamwe n’icyaha nk’iki akatirwa imyaka itarenze 30 y’igifungo cyangwa agakatirwa burundu.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo