Kizigenza akaba na kapiteni w’ibihe byose w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Karekezi Olivier yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kubera gukina umupira w’amaguru.
Mu buhamya bwe buteye agahinda, Karekezi avuga ko Mama we n’abavandimwe be babamwiciye mu maso mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Karekezi Olivier Fils yavukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, tariki 25 Gicurasi 1983. Avuka mu muryango w’abakobwa 3 n’abahungu 3 (abahungu babiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi). Se umubyara yapfuye azize impanuka y’imodoka mu 1987.
Muri Mata 1994, Karekezi, mukuru we na nyina bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Gikondo bari baturanye ni mu gihe mushiki wabo muto yagumye mu rugo rw’umunyamakuru Ntibahumatse Jean Baptiste wari inshuti y’umuryango wabo.
Ubwo bahungiraga kuri Paruwasi Gatolika ya Gikondo, bashiki be bakuru babiri bo bari mu Bubiligi.
Karekezi avuga ko ubwicanyi bugitangira kuri Paruwasi ya Gikondo tariki 09 Mata 1994, bahise bica mukuru we n’umubyeyi we (nyina), we arokorwa n’uwo se yigeze gufasha mu minsi yari yaratambutse.
Akirokoka icyo gitero, yasubiye iwabo asanga umukozi wo mu rugo bamutemye ntiyapfa, ibintu byo mu rugo babitwaye n’inzugi basenye. Yabanye n’umukozi, ariko hari undi mukuru we yari yabuze, na we yaraje barabana, gusa babwiye ko bazabica ku itariki ya 05 Gicurasi 1994.
Nubwo bari bahawe igihe cyo kwicirwaho, abicanyi ntibiriwe bategereza iyo tariki, ahubwo bahise baza babajyana ku cyobo cy’i Gikondo aho biciye mukuru we wari usigaye, we arokorwa n’umuntu wari umuzi mu ikipe y’abana y’i Gikondo.
Yagize ati: “Uwo mugabo wandokoye ntiyari azi mukuru wanjye. Ikindi, mukuru wanjye yari avuye i Burundi, aje mu biruhuko. Bahita bamwica bavuga ko avuye ku ikosi, njye bansubizayo. Bamutemeye ku cyobo ndeba, mbona gusubira mu rugo. Uwo mugabo yabashije kumfasha, nsubira aho twabaga hafi yo mu rugo. Haje undi mwana wigaga hejuru yanjye, yari afite imbunda, ahita anjyana mu Gatenga mbana n’umubyeyi we wacuruzaga imyenda, kandi yari azi Papa wanjye, ku buryo twahavuye tukagaruka i Nyamirambo kugeza Jenoside irangiye”.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Karekezii yakomereje amashuri kuri APE Rugunga yimukira muri GSO Butare ari na ho yatangiriye gukina mu ikipe nkuru y’i Ntare mbere yo kwerekeza muri APR FC mu 1998.
Karekezi Olivier yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC (1998-2004) akina no muri Suwede na Tunizia.
Yabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ (2000-2013), amenyekana ku kazina ka “Danger Man” kubera ubuhanga bwe mu gutsinda ibitego.
Kuri ubu afite impamyabumenyi y’ikirenga y’ubutoza y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA Pro Licence A). Yabaye umutoza wa Rayon Sports kuva muri Nyakanga 2017 gushyika muri Gashyantare 2018, yaje no gutoza Kiyovu Sports.
Tanga igitekerezo