Bimwe mu bitangazamakuru by’abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Tchad byatangaje Perezida mushya, Gen. Mahamat Itno yakomerekeye mu irasana ryabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu i N’Djamena kuwa 22 Mata 2021.
Ibi bitangazamakuru bivuga ko uko kurasana kwaba kwaraturutse ku makimbjrane ari hagati mu muryango wa Idriss Déby Itno utemeranya ku muntu ugomba gusimbura nyakwigendera ku butegetsi.
Kimwe muri byo, Toubou, cyatangaje ko umukuru w’igihugu w’agateganyo yarashwe n’umuvandimwe we witwa Zakaria Itno biturutse ku kutemeranya ku muntu ugomba gusimbura se ku butegetsi.
Ibitangazamakuru birimo Tchadinfos iri mu kwaha kwa Leta byahakanye aya makuru, bivuga ko nta kurasana kwabayeho. Cyagize kiti " Perezida w’agateganyo ni muzima kandi ameze neza. Nta kurasana kwabaye kandi nta guterana amagambo hagati ya Mahamat na murumuna we Zakaria kwabaye."
Ikinyamakuru gishyigikiye guverinoma, Alwahida Info cyatangaje ko hari urusaku rw’amasasu rwumvikanye i Ati, mu birometero 378 mu burasirazuba bwa N’Djamena nyuma yuko imfungwa zari zishatse gutoroka.
Bitaganyijwe ko Idriss Deby Itno ashyingurwa kuri uyu wa 23 Mata 2021. Bitegerejwe ko Gen. Mahamat yagaragara muri uwo muhango nka gihamya ko ubuzima bwe bumeze neza.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo