Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Herbert, yatangaje ko bibabaje kuba umuntu amara imyaka 20 cyangwa irenga ari umuyede ufasha abafundi, cyangwa ari umunyonzi w’igare.
Ibi yabibwiye urubyiruko mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’urubyiruko cyari gikubiyemo impanuro z’uko rwakwitwara ku isoko ry’umurimo, amahirwe ahari n’ukuntu rwayabyaza umusaruro.
Rutaro yagize ati: “Ngiye kubaha urugero rumwe rubereka ko guhitamo ari byo bituma umuntu aba uwo ari we. Mujya mwumva abantu bita abayede, bariya bafasha abafundi. Mu by’ukuri umuyede ahembwa amafaranga make ashoboka, umufundi akamukoresha, ariko ikikwereka ko amahitamo aba afite icyo avuze cyane ni ukuntu umuntu aba umuyede ufite experience y’imyaka 20.”
Yakomeje agira ati: “Umuntu agakora ubuyede afite imyaka 17, 20 akaba akiri umuyede. 20, 30, akazagera aho avuga ngo ‘Ubu ngubu singishoboye, reka njye gushaka ak’izamu. Birababaje! Umuyede ni umuntu uterura amasima, agaterura imifuka. Ariko kweli uraterura umufuka ufite 20, ugeze 30, 40 ugiterura umufuka n’igitiyo, udashobora kuvuga uti ‘Nzanira iyo sima hano”?
Ku banyonzi, Rutaro yagize ati: “Ukanyonga igare, ugatangira imyaka 17 unyonga, ukageza 20, 22, 23 udashobora kuvuga ngo nshobora gutwara na moto! Tuvuge ngo niba waba uvuga ngo ‘Ndatwara igare uyu munsi, ariko ejo ayo ndi bubone ndagenda njye kwihugura ku modoka cyangwa kuri moto. Ibi nk’abayobozi biratubabaza cyane.”
Rutaro yakomeje ahanura abanyonzi n’abogoshi, ati: “Niba uri umunyonzi, haguruka hano uvuga uti ‘Ndanyonga umwaka umwe, ibiri, ariko ngomba kubibyaza umusaruro’, ureke kuba umunyonzi wa milele. Niba ukora muri salon de coiffure, reba nawe, umuntu akicara muri salon, akogosha, ukamusanga yogosha, hari abo twabonye 98, n’ubu aracyogosha.”
Uyu muyobozi yiseguye, asobanura ko adasuzugura imirimo y’abantu, ariko abwira urubyiruko ko rukwiye kwagura ibitekerezo, rugaharanira kuzamuka mu ntera, kandi ntirurangazwe n’imirimo yitwa "iy’ubusirimu".
1 Ibitekerezo
Gatoya Deo Kuwa 10/11/23
Uwo Muyobozi wa RIB Muzamubwireko
Subiza ⇾Uwaraye ariye ntamenyako Hari uwaburaye,ikindi Kandi uwo abazimu baciriye munsi y,urugo agirango agirango Arusha abandi guterekera.kandi ngo buriya umuntu aburira umubyizi mukwe ntako atagize
Tanga igitekerezo