Amasaha 288, ibyumweru 7, iminsi 31 y’iburanisha, abatangabuhamya n’abaregera indishyi bagera ku 106, biganjemo abahohotewe: ni rwo rubanza rwa Hategekimana Filipo, alias «Biguma», mu mibare. Ku wa 28 Kamena, mu rukiko rwa rubanda rwa Paris, mu Bufaransa, byasabye impaka z’amasaha arenga 8 kugira ngo inyangamugayo n’abacamanza bamufatire icyemezo: igihano cy’igifungo cya burundu! Bagendeye ku kuri kw’abahohotewe.
Bari bamaze kwemeza, bidashikanywaho, ko «Biguma» ahamwa n’ibyaha hafi ya byose yaregwaga, ari byo «jenoside», «ibyaha byibasiye inyokomuntu», «ubufatanyacyaha ku byaha byibasiye inyokomuntu», «gucura umugambi hagamijwe gukora jenoside». Impurirane y’ibyaha by’ubwicanyi yakoreye ahantu hatandukanye: mu mujyi no nkengero za Nyanza, ku misozi ya Nyabubare, Nyamiyaga, Nyamure no muri ISAR-Songa! Ni bwo bwa mbere, mu gihugu cy’u Bufaransa, Umunyarwanda arezwe akanahamywa icyaha cyo «gucura umugambi hagamijwe gukora jenoside.»
Kuva urubanza rwatangira, ku wa 10 Gicurasi, yafashe umurongo udahinduka mu kwiregura kwe: yari yarimuriwe i Kigali ntiyari i Nyanza, kandi si we Biguma! Mu ijambo rigufi yabwiye urukiko ku wa 20 Kamena, yagize ati: «Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho kandi ubwanjye narayibonye; nubwo ntacyo umutima wanjye unshinja».
Intangarugero mu kurimbura Abatutsi!
Mu gusobanura ishingiro ry’icyemezo cy’urukiko, Perezida Jean-Marc Lavergne yabwiye uregwa ati: «Urukiko rwashingiye ku kuba warakoze ibyaha by’ubugome bukabije, bigamije kurimbura imbaga; ko wabaye intangarugero mu mugambi wo kurimbura abatutsi». Uyu mucamanza akomeza asobanura ko ibyo bigaragarira nko mu «kuba warakoresheje intwaro za gisirikare, morutsiye na mitarayezi, mu kwica abasivili. Byari bigamije ko hatagira n’umwe urokoka».
Kubera ko nta bimenyetso bifatika byashoboye kuboneka, ubuhamya bw’abatangabuhamya batandukanye ni bwo bwabaye izingiro ry’urubanza. Urukiko rwasanze bavuga ukuri, bakwiye kwizerwa, kandi ko Philippe Manier ari we muntu abantu bose bitaga «Biguma» muri Mata 994. Hari ubuhamya urukiko rwafashe nka simusiga kuri we, nk’umugabo MN, wasobanuye igitero cyo ku musozi wa Nyamure agira : « igitero cyari kiyobowe na ‘Biguma’. Naramubonye aza mu modoka y’ikamyoneti ya jandarumori, ari hamwe n’abajandarume bitwaje imbunda nto n’inini. ‘Biguma’ yari yicaye mu kizuru ku ruhande ».
Undi witwa VB asobanura ko we ubwe yabonye «Biguma» arasa amasasu ku bagore bari bakingirije umwe muri bo warimo abyara. Iki ngo cyabaye ikimenyetso gitangiza igitero. «Uretse ko yashaje gake, ariko isura yari iyi». Undi witwa TN yibuka kuba, mu matariki 24 Mata, «Biguma» yaramusabye guhuza imbaraga, kugira ngo bagabe igitero ku musozi wa Nyamure. Ubuhamya nk’ubu ni na bwo umushinjacyaha yari yashingiyeho amusabira igihano kiruta ibindi.
Biguma arahuzagurika
Ese Hategekimana yari i Nyanza muri iriya minsi y’ubwicanyi n’ibitero byabaye hagati ya 23 Mata no hagati mu kwezi kwa Gicurasi? Iki ni cyo kibazo cy’izingiro ku barega n’abiregura, cyane cyane kuri nyir’ubwite Hategekimana. We ubwe avuga ko yari mu myiteguro yo kugenda, ubundi se ko yari yaragiye. «Yaba ari uwo kwizerwa se?», nk’uko ubushinjacyaha bubyibazaho. Busanga «yararanzwe no guhindagura imvugo, bitewe n’uwo abwira».Uyu mugabo,«mu bihe bitandukanye, yavuze amatariki anyuranye y’igihe yimuriwe, avuga ko atabyizeye neza, ‘kubera ko hashize igihe kinini bibaye», nk’uko yabwivugiye imbere y’umucamanza ushinzwe iperereza. Nyamara, «ubuhamya bwinshi kandi busa» buhuriza ku kuba iyimurwa rye ryaba ryarabaye hagati mu matariki yo hagati muri Gicurasi cyangwa nyuma yayo.
Ku bw’umushinjacyaha Celine Viguier, Hategekimana «afite imibanire yihariye n’ukuri». Yibutsa ko uyu mugabo, byaba ubwo yasabaga ubuhungiro, cyangwa se ubwo yabaga asaba akazi, yagiye akoresha imyirondoro y’imihimbano. Ibi byiyongera ku kuba yaragiye ahindagura amazina, inshuro nyinshi uko yishakiye. Ku birebana n’izina ry’irihimbano rya «Biguma», nubwo nyir’ubwite ubwe yanasobanuye aho yarikuye, rikaba ari na ryo abahohohotewe n’abatangabuhamya bamuziho, uregwa yaryihakanye ari uko urubanza rugeze mu mahina, mu ibazwa rye ryimbitse rya nyuma. Umushinjacyaha Louisa Ait Hamou yemeza ko nta gushidikanya «Hategekimana Filipo ni we Biguma, ni na ko dukomeza kumwita».
Kuba atibuka amazina y’abajandarume bakoranaga, kandi ngo ari we wari «ushinzwe abakozi», kwivuguruza kwe yemeza ko atigeze yumva bavuga umusozi wa Nyabubare, kandi wari mu ifasi ye; cyangwa se burugumesitiri Nyagasaza, ibi byose ngo bigaragaza ko imvugo ya Biguma yuzuyemo ibintu bidasobanutse. Louisa Ait Hamou asanga ibitumvikana ari byinshi. «Byashoboka bite ko yaba atari azi Nyagasaza?», nk’umututsi umwe rukumbi wari burugumesitiri, kandi no mu bihe bisanzwe abajandarume barakoranaga bya hafi n’ubuyobozi bwa gisivili bwo mu ifasi yabo!
Ubuhamya bw’ibinyoma!
Abunganira Biguma basangaga urukiko rudakwiye guha agaciro ubuhamya bushingiye kuri «numvise». Agendeye ku mibare, umwe mu bunganizi ba Biguma avuga ko, nko ku byabereye ku musozi wa Nyamure, ku batangabuhamya 18, bane ntibigeze bumva hari uvuga Biguma, icumi basubira ngo mu byo bumvise abandi bavuga, mu gihe abasigaye bane bo bakwiye gushidikanywaho, kuko bavangavanga, babeshya cyangwa ubwabo barahaniwe jenoside. Ku byabereye muri ISAR-Songa, ho ni agahomamunwa. Ku bantu 12 bumviswe, icyenda ntibigeze bumva hari uvuga izina Biguma, nta n’umwe wahamubonye!»
Abunganira Biguma banenga kandi ubuhamya bw’abantu bafunze bakatiwe kubera jenoside. Nka Me Guedj agira ati «Hategekimana Filipo aracyari umwere. Ni gute ijambo rye mwarishyira ku munzani umwe n’iry’abantu bakatiwe kubera ibyaha biteye ubwoba, kandi ukabona bahabwa agaciro? Hanyuma mwebwe nyangamugayo, murabwirana hagati yanyu muti: ‘Ese ubu ni bwo butabera ngiye gutanga’? »
Kimwe na bagenzi be, bunganira Biguma, Emmanuel Altit asanga, uretse no kujegajega, ubwo buhamya bwuzuyemo ibinyoma. Agira ati «Abatangabuhamya baravuguruzanya. Iyo ibintu bihabanye nk’uko, kimwe kiba ari ikinyoma». Ntagarukira aho, kuko asanga «byose bishobora kuba ari ibinyoma. Wahana gute umuntu ushingiye ku makuru nk’ayo yose avuguruzanya».
Ijwi ry’abahohotewe!
Perezida wa IBUKA-France, Marcel Kabanda, yishimira kuba «urukiko rwarinjiye mu mutima nyirizina wa jenoside kugira ngo rusobanukirwe neza akantu ku kandi n’uko byari bimeze». Asanga mu isozwa ry’urubanza, «akababaro k’abahohotewe kahawe agaciro. Nishimiye akazi keza u Bufaransa bwakoze muri uru rwego [rw’ubutabera ndlr.]».
Mu gihe hafi ya cyose cy’iburanisha, nk’uko byagarutsweho n’abunganira abaregera indishyi, «Biguma» yakunze kurangwa no guceceka, aterekana «byaba amarangamutima cyangwa se kwifatanya n’abababaye». Gusa mbere y’uko urukiko rujya kwiherera ngo rufate umwanzuro wa nyuma, yafashe icyemezo cyo kugira icyo avuga, ati : «Mfite icyizere ku bushishozi bwanyu. Muraza gutega amatwi ukuri n’umutima wanyu». Byarangiye, urukiko rugaragaje ko, hejuru w’ibyo byose, rwumvise kandi rugaha ukuri n’agaciro ijwi ry’akababaro k’abahohotewe b’i Nyanza.
Umwe mu bahohotewe w’i Nyamure, MM, wari ufite imyaka 13 muri jenoside, wasambanyijwe agakuramo ubumuga, wasigaye ari umwe, agira ati «Imana ihabwe icyubahiro. Dushubijwe agaciro! Ntibizura abacu, ariko Biguma amenye ko Imana imuboheye hano, no mu ijuru itazamubohora!»
Tanga igitekerezo