Hambere nari kumwe n’umunyamahanga ahantu, maze tuvuze ku bantu bakora ibintu batunguranye, uwo munyamahanga avuga asa n’uninura ati "mu Rwanda ni ho hantu nabonye Minisiteri Ishinzwe Amashuri itangaza igihe amashuri azatangirira hasigaye icyumweru kimwe ngo amashuri atangire!"
Sinabyitayeho ako kanya ariko uko byangarukaga mu bitekerezo nakomeje kwibaza nti "Ese wa mugani kuba umuntu yamenya ingengabihe y’amashuri y’imyaka kare ni ibintu bitashoboka aho kubirwa italiki yageze, ubibwiwe nawe kandi akabifata nk’ibisanzwe"? Iki gitekerezo nanze kucyihererana nkiganiriza abandi babyeyi bafite abana mu mashuri cyane ko nanjye ndi we. Nabo babaye nk’abakangutse bati "wa mugani ibi bibananiza iki"?
Kuva mu myaka ibiri ishize, MInisiteri y’uburezi yerekana ingengabihe y’itangira ry’amashuri iba igizwe na gahunda y’umwaka wose. Igihembwe cya mbere n’igihe kizarangirira, igihembwe cya kabiri n’igihe kizatangirira gutyo gutyo gutyo. Ndetse inatangaza n’igihe ibizamini by’abanyeshuri bizakorerwa bigatuma mbese byaba ibigo, ababyeyi bamenya uko bategura gahunda zabo zijyanye n’imyigire. Iki ni igikorwa cyo gushimirwa. Birenze n’ibyo ariko Minisiteri biciye mu bigo bishamikiyeho nka REB inatangaza uko ingendo z’abanyeshuri zizagenda. Iki nacyo ni igikorwa cyo gukurirwa ingofero, kuko akajagari ko kujya no kuva ku ishuri kw’abanyeshuri karagabanutse. Abo twaganiriye baravuze bati "kuri iki cyo ni sawa rwose ni ibyo gushimirwa".
Gusa ariko barongera bati "niba igihugu nacyo gipanga imishinga y’igihe kirekire n’iyigihe kitari kirekire nikinafashe abaturage no gupanga nabo iby’igihe kirekire. Aho niho ibitekerezo bitangwa ukwinshi. Kuva ingengabihe y’amashuri yava ku kugendera ku mwaka usanzwe, igasubizwa ku gutangira mu kwa cyenda ikarangira mu kwa karindwi, biroroshye ubu kuba wapanga ibijyanye n’amashuri, itangira n’itaha ry’abanyeshuri mu gihe kirambye. Ibyo ari byo byose ibihe bishobora gutuma itaha n’itangira ry’abanyeshuri bisa n’ibigorana ni bibiri. Ni ukwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, igihe kiba mu kwa kane n’igihe cya Paska. Cyane ariko kubera ko Paska itagira italiki izwi niyo ishobora gutera kuba ibiruhuko byaza imbere mu kwa gatatu cyangwa mu kwa kane. Ariko ibi nabyo biroroshye kuko ku ikoranabuhanga wabona Paska zoze zizaba mu myaka isigaye yose. Bivuze ko nabyo wabipangira bijyanye n’uko ibyo biruhuko biteye. Ibiruhuko bya Noheri bihora ari bimwe ndetse na nyuma y’uko abanyeshuri bavuye mu kiruhuko cya Paska kiba kirimo n’icyumweru cyo kwibuka, ubundi amashuri arakomeza nta kindi kiyatambamira.
Birashoboka rero cyane ko ingengabihe nibura y’imyaka itatu yatangwa ababyeyi bakaba bazi ngo abana bacu baziga kugeza muri icyo gihe mu buryo buteye butya. Ababyeyi benshi bigisha abana ababo batunzwe n’imishahara. Ubu buryo bufasha kuba wazigama uzi ngo nzasabwa ibingana gutya mu gihe runaka. Ndetse n’abashakana bakabyara babitekerejeho biroroshye ko bavuga bati "tubyaye iki gihe umwana wacu yazaba yatangira ishuri muri iki gihe yujuje imyaka ikwiriye (birumvikana byose biramutse byagenze neza mu rubyaro).
Igihe rero kirageze ngo Minisiteri y’uburezi itangire itegure ingengabihe z’amashuri z’igihe kigereranije, zifasha ababyeyi kwitegura mu bihe biri imbere ibibateganirijwe. Ibi kandi nkeka bidakomeye kuko niba ingengabihe y’umwaka ikorwa kandi igakurikizwa ari ndakuka, birashoboka ko n’iz’imyaka itatu nazo zakorwa. Birashoboka ko haba impinduka ku itangira ry’igihembwe runaka (kubera wenda gahunda zahinduka muri politiki y’igihugu), ariko ntibyahinduka byose.
Mugihe ibyo bigitekerezwaho ariko nk’uko wa munyamahanga yabivuze aninura, ni byiza ko hakiri kare, Minisiteri imenyesha ingengabihe y’umwaka utaha.Kugira gahunda, gupanga bikaba umuco ahao kugira ngo gutungurana ari byo biba umuco. Ese bitwaye iki mu kwa gatanu cyangwa bitarenze mu kwa gatandatu k’uyu mwaka, ingengabihe y’amashuri 2024-2025 ibaye izwi, ko bifasha ababyeyi ndetse n’amashuri ubwayo kwitegura mu buryo butandukanye? Byaba bitwaye iki se ahubwo ku birenze ibyo muri ayo mezi abanyarwanda bamenye ingengabihe nk’iy’imyaka itatu iri imbere nabo bakitegura kare buri wese mu bushobozi bwe?
Bwiza.com
Tanga igitekerezo