Ubuyobozi bw’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga imishinga y’ishoramari BDF, bwatanze ibisobanuro ku kibazo cy’inguzanyo zitishyurwa neza, aho yananiwe kugaruza hafi miliyali enye yatanze nk’inguzanyo.
Ni inguzanyo zibarirwa kuri 32%, ibi bipimo bikaba birengaho 5% ugereranyije n’uko Banki Nkuru y’Igihugu yabiteganyije.
Ibi bisobanuro babihaye Abadepite bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC, kubera amakosa y’imicungire mibi yagaragaye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.
PAC yanenze kandi kuba BDF itinda guha amafaranga ibigo by’imari n’abandi bayakenera.
Umuyobozi Mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka avuga ko bimwe muri ibyo bibazo n’ibindi bikigaragara mu kigo ayobora bikomoka ku ntege nke zifitanye isano n’abakozi badahagije hakiyongeraho ikoranabuhanga bakoresha ritajyanye n’igihe ariko byose ngo bigiye guhabwa undi murongo.
Ikindi cyagarutsweho ngo ni uko BDF itashoboye kugaruza inguzanyo zibarirwa muri miliyari 3 na miliyoni 570, ikindi kandi ikanatanga inkunga zingana na miliyoni 411 ku mishinga isa na baringa.
BDF kandi yananenzwe gutinda guha amafaranga ibigo by’imari n’abandi bayakenera.
Abadepite banagarutse ku kibazo cy’abaturage batinda guhabwa ingurane ku mitungo y’ahaba haguriwe ibikorwa byagenewe inganda, Niwenshuti Richard avuga ko bonyine badashobora guhita bakibonera igisubizo.
1 Ibitekerezo
Ngosha Kuwa 10/05/24
BDF Leta ishatse yayifunga kuko bisa nkaho ntacyo ifasha abayigannye, nigute ujya gusaba inguzanyo ugasabwa ibintu byose usabwa, nka nyuma y’umwaka waribagiwe ko ntamafaranga uzabona mbese warabivuyemo ukumva urahamagawe ya inguzanyo washakaga ntabwo ikibonetse niba babashakamo ryswa..!! Sha BDF fake sana.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo