Myugariro ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakuriye mu ikipe y’abato ya Manchester United, Axel Tuanzebe yemeye gukinira Congo.
Uyu mukinnyi wari waranze gukinira igihugu avukamo, yaje kuva ku izima yemera gukinira DR Congo nyuma y’uko byanze mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.
Axel Tuanzebe w’imyaka 26 yemeye gukinira DR Congo nyuma yo kubona ko mu Bwongereza nta mwanya yahabona.
Kuri uyu mukinnyi, Congo iraba ibaye ikipe ya Kabiri y’Igihugu akiniye nyuma y’uko yakiniye n’Ubwongereza mu mikino y’abataregeje imyaka 19, 20 na 21.
Ageze ku kigero cyo gukinira ikipe nkuru, Axel Tuanzebe yahisemo gukinira Igihugu cyamwibarutse nyuma yo kubona ko mu ikipe nkuru y’Ubwongereza bitamworohera kumeneramo.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo uyu musore wa Ipswich Town wanyuze no muri Manchester United yemeje ko azakinira Congo.
Axel Tuanzebe ukina yugarira avuka muri Congo, i Bunia mu murwa mukuru w’intara ya Ituri.
1 Ibitekerezo
Kuwa 23/03/24
amavubi yacu tuyarinyuma
Subiza ⇾Tanga igitekerezo