Guverinoma ya Austria irashaka kwigana gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, ndetse yanamaze kunoza uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa.
Nk’uko The Guardian yabitangaje, Umunyamabanga wa Austria ushinzwe umutekano w’imbere, Gerhard Karner na mugenzi we w’u Bwongereza, Suella Braverman, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023 bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’abimukira n’umutekano.
Aya masezerano agamije kugira ngo guverinoma y’u Bwongereza isangize iya Austria ku bunararibonye ifite mu gukumira ukwimuka kutemewe n’amategeko, binyuze mu kohereza abimukira mu kindi gihugu.
Gusa, Austria yo irashaka gushyiraho umwihariko wo kuzajya yemerera abimukira yohereza mu kindi gihugu gusubira kuba ku butaka bwayo, mu gihe ubusabe bwabo bwo kuyituramo bwakwemerwa.
Muri iyi gahunda ya Austria, biteganyijwe ko umwimukira uzajya yanga gukomeza kuba mu gihugu yoherejwemo, n’ubusabe bwo kuyibamo ntibwemerwe, azajya yoherezwa aho yaturutse.
Gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda irashingira ku masezerano guverinoma z’ibihugu byombi zagiranye muri Mata 2022. Nta mwimukira uroherezwa i Kigali bitewe n’ibyemezo by’inkiko byagiye bitambamira iki gikorwa, gusa haracyategerejwe umwanzuro wa nyuma w’urukiko rw’ikirenga.
Tanga igitekerezo