Umutangabuhamya mu rubanza rwa muganga Dr Munyemana Sosthène uburana mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa yabajije umunyamategeko wamubajije niba koko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aha abatangabuhamya amafaranga ngo bajye gushinja abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki kibazo cyabajijwe n’umunyamategeko wunganira abaregera indishyi nyuma y’aho abunganira Dr Munyemana bamaze iminsi bagaragaza ko abatangabuhamya baturuka mu Rwanda, bagashinja umukiriya we, batanga ubuhamya bw’ibinyoma.
Uyu mutangabuhamya w’imyaka 60 y’amavuko yatanze ubuhamya ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023. Ari mu baregera indishyi boherejwe n’umuryango IBUKA uharanira uburenganzira bw’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mutangabuhamya yasobanuriye urukiko ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, yiciwe abo mu muryango barimo musaza we wo kwa muka se na barumuna be babiri bo kwa muka se.
Yabajijwe niba yarabonye Munyemana n’umuhungu we wari ufite imyaka 14 y’amavuko bayoboye igitero cy’abicanyi muri segiteri Tumba, asubiza ko koko yamubonye mu masaha y’ijoro. Ati: "Hari itara ry’umuturanyi ryamurikaga ku muhanda." Yasobanuye kandi ko yigeze kwigisha abana b’uyu muganga, cyane ko yabaye umwarimu, akaba n’umuturanyi we.
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko andi makuru y’uruhare rwa Munyemana mu bwicanyi bwakorewe i Tumba yayahawe n’uwitwa Pascal wamuhishe kubera umubano mwiza bari bafitanye, cyane ko yari yarabyaye umwana wabo muri Batisimu. Ati: "Pascal yaje kumbwira nimugoroba ngo yahuye na Munyemana afite inkota nini, arambwira ngo ‘Nimuze tujye guhiga umwanzi w’Umututsi wese tumwice."
Umunyamategeko w’abaregera indishyi, Me Rachel Lindon, yamubajije ati: “Biravugwa ko Perezida Kagame abaha amafaranga kugira ngo muze gutanga ubuhamya.” Yahise amusubiza ko ubifitemo inyungu ari usaba ubutabera, ati: “None ushaka ubutabera ni nde? Ni Kagame? Ni njyewe? Urumva se ufite inyungu ari nde?" Na none ati: "Ndashaka gushumbushwa ibyanjye nabuze ndetse nkabona ubutabera ku banjye."
Pascal wahishe uyu mutangabuhamya, yigeze gutanga ubuhamya, avuga ko atigeze abona Munyemana agira uruhare muri jenoside. Ibi Munyemana yabigarutseho, abishingiraho ahakana ubu buhamya kandi ngo yashenguwe no kumva umuhungu we avugwamo.
Munyemana yagize ati: "Ndahakana ibyo uyu mutangabuhamya avuze, dore ko bitandukanye n’ibyo avuga ko Pascal wamurokoye yivugiye mu mabazwa ye. Birambabaje. Ibijyanye no kuvugamo umwana wanjye byo bimbereye ibindi bindi."
Urubanza rurakomeza kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, humvwa abandi batangabuhamya.
Tanga igitekerezo