Amasezerano ya guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza ku bibazo by’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu aravugururwa kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023.
Ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo Reuters byatangaje ko Umunyamabanga w’umutekano w’imbere, James Cleverly, yafashe urugendo aza mu Rwanda, akaba ari buhagere mu gitondo cy’uyu munsi.
Biteganyijwe ko Cleverly ahura na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, Dr Vincent Biruta, bashyire umukono kuri aya masezerano avuguruye.
Guverinoma zombi zari zaragiranye amasezerano muri Mata 2022 ariko ateshwa agaciro n’inkiko zagaragaje ko u Rwanda atari igihugu cyatuza neza abimukira, kuko ngo basubira mu bihugu byabo mu gihe baba bakigezemo.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, tariki ya 16 Ugushyingo 2023 ubwo urukiko rw’ikirenga rwari rumaze gutesha agaciro iyi gahunda, yateguje ko hagiye gusinywa amasezerano avuguruye azatuma impungenge zagaragajwe ku Rwanda zivaho.
Habayeho ibiganiro hagati ya guverinoma zombi ku buryo aya masezerano agomba kuvugururwa, aho zizafatanya mu kugenzura imibereho y’abimukira bazaza i Kigali. Itariki yo kuyashyiraho umukono ni none.
Tanga igitekerezo