Abantu 494 bo mu Ntara y’Amajyepfo biganjemo abatwara ibinyabiziga, abanyamaguru n’abandi basanzwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, barajwe muri Stade banatanga amande.
Bafashwe guhera saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020.
Mu Ntara y’Amajyepfo hose hafatiwe abantu 494, imodoka 24 na moto 13, naho mu tubari hafatirwa abantu 66.
Abafashwe biganjemo abashoferi b’ibinyabiziga n’abanyamaguru barengeje isaha ya saa yine za nimugoroba.
Abandi ni abantu bagaragara mu ruhame batambaye agapfukamunwa uko bisabwa, abatubahiriza intera igomba kuba hagati y’umuntu n’undi, abafatwa bakoresheje ibirori mu ngo zabo bagatumira abantu baturutse imihanda yose, n’abacuruza inzoga mu tubari cyangwa abahinduye ingo zabo utubari.
Mu mujyi wa Huye abafatiwe mu gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 barajwe muri Stade ya Huye.
Umwe mu baturage baharajwe yakanguriye Abanyarwanda kwirinda kuzahura n’ibibazo yahuye nabyo bigatuma amara ijoro ryose yicaye kubera kurenga ku mabwiriza.
Yagize ati: “Badufashe turi mu birori turimo turimo gusangira twishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”
Abandi baganiriye na Bwiza.com bavuze ko bahagurutse i Kigali saa kumi n’ebyiri z’umugoroba berekeza i Huye bagerayo batinze bitewe n’uko imodoka yagendaga ihagarara.
Umwe muri bo yagize ati: “Twasohotse muri gare saa yine zageze bahita badufata batujyana kurara muri sitade. Baturenganyije kuko byatewe n’imodoka yagendaga ihagarara. Turasaba ko haba imikoranire hagati yaba nyiri kompanyi zitwara abagenzi na Polisi kugira ngo bagenzi batazajya babirenganiramo.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yongeye kwibutsa abaturage baraye muri sitade ndetse n’abaturarwanda muri rusange ko icyorezo cya Covid-19 kigihari, bityo bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho yo kukirwanya.
Visi Meya Kamana André
Ati: “Icyorezo kiracyahari kimaze guhitana abataribake ntaho cyagiye niyo mpamvu tugomba kubahiriza amabwiriza ya Leta. Uwo ariwe wese yakagombye kumva ko kwitwara nabi k’umuntu umwe cyangwa babiri bishobora kudusubiza muri gahunda ya Guma Mu Rugo.”
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Innocent Kanyamihigo, yavuze ko batazihanganira abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 avuga ko amayeri yose akoreshwa yamaze gutahurwa.
Ati: “Hari abantu bahinduye amaresitora utubari, abagize amabutike utubari abo bose amayeri bakoresha twarayamenye. Uyu mwaka uri kugera ku mpera ndagira ngo mbasabe buri wese adufashe kubahiriza amabwiriza ya Leta nibwo buryo bwo gutsinda iki cyorezo.”
Tanga igitekerezo