Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yasabye abaturage n’inzego zose z’ubuyobozi kunoza ubufatanye hagati yabo n’inzego z’umutekano cyane cyane muri aya mezi atatu agiye guharirwa ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’igihugu (RNP) byo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage.
Minisitiri Musabyimana yabivugiye mu murenge wa Ndora, akarere ka Gisagara, intara y’Amajyepfo, ubwo kuri uyu wa 1 Werurwe 2024, hatangizwaga, ku rwego rw’igihugu, amezi atatu yahariwe ibyo bikorwa.
Inzego z’umutekano mu gikorwa cyo kubaka inzu y’umuturage utishoboye
Mu gushimangira ubwo bufatanye, Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage n’inzego z’ubuyobozi kubyumva kimwe, buri wese akazana umusanzu we kugirango buri gikorwa kigere ku ntego yacyo.
Ati” Turashaka kubona abaturage bacu n’inzego zose z’ubuyobozi bari kumwe n’inzego z’umutekano mu bikorwa by’iterambere. Ubufatanye bukomeze kugirango buri wese azane umusanzu we. Abazubakirwa ntibazarebere, ahubwo bazagire uruhare mu kubaka amazu abagenewe, niyuzura bayafate neza kugirango bayahereho biteze imbere.”
Minisitiri Jean Claude Musabyimana (hagati), Guverineri Alice Kayitesi (ibumoso), CP Jean Bosco Kabera (iburyo)
Ministiri Musabyimana yongeyeho ko ibikorwa nk’ibyo, bishimangira icyizere hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.. Ati “Ni ibikorwa bikomeye cyane. Byongera icyizere hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano. Ni ibikorwa bidufasha twese kuzuza inshingano zacu dufatanyije, tukubaka igihugu kimwe cy’Abanyarwanda bashyize hamwe."
Nyiransabimana Valeria, ni umwe mu bazubakirwa inzu mu mudugudu wa Gatobotobo, akagari ka Bweya, mu murenge wa Ndora. Yavuze ko yishimye cyane kuba agiye kubakirwa inzu dore ko yari amaze imyaka 14 acumbitse. Yagize ati “Ndishimye cyane. Nari maze imyaka 14 nta nzu ngira. Numvaga mbabaye pe! Nacumbikaga nkishyura imibyizi. Byangoraga. Ndashimira Perezida wacu, Paul Kagame, umenya abantu bababaye akabatabara.(..). Ntabwo nari nzi Ingabo zibikora. Cyera twarazitinyaga ariko ubu iyo tuzibonye turazisanga, tukisanzura. Uyu munsi ho twakoranye, byabaye agahebuzo.”
Nyiransabimana avuga ko namara kubona inzu azatangira kwiteza imbere kuko azaba afite iwe.
Nyiransabimana watangiye kubakirwa inzu
Naho Ndikumana Emmanuel, umuturage wo mu murenge wa Ndora, avuga ko yatunguwe no kubona Ingabo z’Igihugu zikata icyondo zikubakira umuturage utishoboye. Ndikumana ati “Twari tuzi ko ibikorwa nk’ibi byo kubakira abaturage, abasirikare batebyemerewe. Ni byiza bituma tubibonamo nabo bakatwibonamo kuko tuba turi kumwe mu gikorwa kimwe. Ntabwo tubatinya tugomba kubegera tugakorana.”
Nk’uko ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yabivuze, ibikorwa nk’ibi biba buri mwaka kuva muri 2009. Byatangiye byitwa “Army Week”. Ubu byahindutse “Cummunity Outreach Program” kuko inzego zose z’umutekano zibihuriyeho.
Muri uyu mwaka wa 2024, mu gihugu cyose hateganijwe kubakwa inzu 31 z’abatishoboye zikazashyirwamo n’ibikoreho by’ibanze. Hazubakwa kandi amashuri y’incuke 15, hatangwe ingurube z’ubworozi 800, imirasire ku ngo 327, hubakwe amateme n’ibiraro, hatangwe amato na serivisi zihariye z’ubuvuzi ku barwayi.
Muri uyu muhango, Ingabo z’Igihugu (RDF) zari zihagarariwe na Maj. Gen. Vincent Gatama. Naho Urwego rwa Polisi (RNP) ruhagarariwe na CP Jean Bosco Kabera.
Domice Gasarabwe
Tanga igitekerezo