UNESCO yamaze gushyikiriza Guverinoma y’u Rwanda, icyemezo gihamya ko imaze ko Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo urwa Kigali, Nyamata, Bisesero n’urwa Murambi zashyizwe mu Murage w’Isi
Iki cyemezo guverinoma yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco [UNESCO], Audrey Azoulay.
Ni mu gihe kuwa 20 Nzeri 2023, aribwo izi nzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, avuga ko igikorwa cyakozwe kigaragaza ko umurage w’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubaye umurage w’Isi ku buryo buhamye.
Ati “Icyo bigaragaza ni uko umurage w’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo usanzwe uriho, ariko ubaye noneho umurage w’Isi ku buryo buhamye, icya kabiri ni uko uwo murage w’Isi uzinjizwa mu mateka yigishwa, no mu mateka agaragaza ko kwica atari umuco, UNESCO ishinzwe kubungabunga indangagaciro z’ubumuntu, zubaka, z’amahoro, z’umutekano, z’ubusugire bw’ibihugu.”
Akomeza agira ati “Iki kizaba ikimenyetso UNESCO izajya yereka amahanga yose ko mu Rwanda habayeho kurengera, ubuzima buricwa. Ni ikintu gikomeye kuba bigiye kujya byigishwa bikajya mu masomo, bikajya no muri gahunda zose zo kubungabunga umuco, ubushakashatsi UNESCO ishinzwe ariko no kwigisha.”
Iki cyemezo cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu taliki 5 Mata 2024, habura amasaha macye ngo u Rwanda rwinjire muri Gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba buri mwaka.
Tanga igitekerezo