Nosiviwe Mapisa-Nqakula wari Perezida w’inteko ishinga amategeko wa Afurika y’Epfo yishyikirije Polisi y’i Pretoria nyuma y’amasaha macye yeguye ku mirimo ye.
Yashinjwaga kwakira ruswa y’amadolari ibihumbi 135 000 n’umusatsi w’umukorano (perruque) yahawe mu buryo butazwi.
Ubushinjacyaha, buvuga ko uyu mubyeyi kandi ubwo yari Minisitiri w’Ingabo yagiye yakira amafaranga adafitiwe ibisobanuro.Mu 2019 ngo nabwo yakiriye ruswa ya 15000 USD nabwo bitazwi inkomoko yayo.
Nosiviwe, ejo hashize nibwo yari yatangaje ko yeguye ku mirimo ye , ariko ntihagira byinshi bitangazwa.Yari yaramaze kuregerwa urukiko ariko byanzurwa ko atagomba gutabwa muri yombi kuko agifite ubudahangarwa.
Mbere yo kwegura ku mirimo ye, yari yabanje kuvuga ko ibi birego byose bigamije kumwicira izina no gusenya ishyaka rya ANC riri ku butegetsi abarizwamo.
Tanga igitekerezo