Umuzamu w’Umunyarwanda Ntwari Fiacre yongeye gutabara ikipe ye, TS Galaxy FC mu irushanwa rya Telkom Carling Knockout Cup rihuza amakipe yitwaye neza muri Afurika y’Epfo.
Kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2023, TS Galaxy yari ifite mu izamu ryayo Ntwari yakinnye na Sekhukhune United muri kimwe cya kane cy’iri rushanwa, iminota 90 amakipe yombi adashoboye gutsindana.
Ku kibuga cyitiriwe Peter Mokaba, byabaye ngombwa ko hitabazwa penaliti. Iya mbere Ntwari yatewe yakubise inkingi y’izamu y’iburyo, akuramo iya gatatu. Enye zose abakinnyi ba TS Galaxy bateye, bazinjije, bakatisha itike ya kimwe cya kabiri cy’irushanwa batyo.
Ntwari yari aherutse gufasha TS Galaxy gusezerera Mamelodie Sundowns muri kimwe cya munani cy’iri rushanwa, aho na bwo yakuyemo penaliti ebyiri. Hari tariki ya 18 Ukwakira 2023.
Uyu muzamu ubwo yari amaze gusezerera Mamelodi, yasobanuye ko amaze igihe kinini atabanza mu kibuga, bityo ko mu gihe ahawe amahirwe nk’aya, aba akwiye kwigaragariza umutoza kugira ngo akomeze amugirire icyizere.
Tanga igitekerezo