Nyuma y’amenzi arenga atatu bashoje manda yabo, itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera yemereye abunzi gusubukura imirimo yabo,mu gihe hategerejwe amatora azashyiraho izindi nteko.Ibi byose bishingiye ku itegeko no.020/2020 ryo ku wa 19/11/2020 rihindura itegeko no.37/2016 ryo ku wa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya komite z’abunzi.
Nyuma yo gusoza manda yabo y’imyaka 5 ku wa 31 Nyakanga 2020 n’itangazo rya Minisitiri w’ubutabera ryo ku wa 01 Kanama ryagenaga uburyo bigomba gushyirwa mu bikorwa, inteko z’abunzi zongeye guhabwa uburenganzira bwo gusubukura imirimo yazo, kuva kuri uyu wa 24 Ugushyingo.
Itangazo ryo kuri uyu 24 Ugushyingo 2020 ryasinywe, hakoreshejwe ikoranabuhanga, na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, rigira riti “ Minisiteri y’ubutabera iramenyesha abantu bose ko Komite z’abunzi zari zararangije manda yazo ku itariki ya 31/7/2020 zemerewe gukomeza imirimo yazo kugeza igihe andi matora azabera nk’uko biteganyijwe mu itegeko ryavuzwe haruguru”. Itangazo rikomeza risobanura ko “abafite ibibazo biri mu bubasha bw’abunzi” bakongera kubishyikiriza komite z’abunzi “kugira ngo zibafashe kubikemura nk’uko byari bisanzwe bikorwa”.
Komite z’abunzi zitorerwa manda y’imyaka 5. Izi nteko zemerewe gukomeza inshingano, nyuma yo gusoza manda bari batorewe mu mwaka wa 2015.
Komite y’Abunzi ni urwego rwashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bishingiye ku muco n’amateka y’Abanyarwanda, hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda no kugabanya ubwinshi bw’ibibazo by’abaturage bijya mu nkiko. Umurimo w’abagize Komite y’Abunzi ni umurimo w’ubwitange udahemberwa.
Ku rwego rw’Akagari kimwe no ku rw’Umurenge, Komite y’Abunzi iba igizwe n’abantu 12 b’inyangamugayo, bose bagomba kuba batuye mu Kagari no mu Murenge, bitewe n’Urwego barimo, kandi bazwiho ubushobozi bwo kunga.
Batorwa n’Inama Njyanama y’Akagari cyangwa iy’Umurenge, bitewe n’urwego barimo. Mu bantu batari abakozi bo mu nzego z’ibanze cyangwa se z’Ubutabera, batorerwa igihe k’imyaka 5 gishobora kongerwa.
Tanga igitekerezo