Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Gitwe bavuga ko baheze mu gihirahiro, ku buryo batazi niba amasomo bazayasubukura nk’uko mu zindi kaminuza zigenga byagenze mu mezi akabakaba abiri ashize.
Amashuri kuva ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza zose, byafunzwe muri Werurwe nyuma y’aho umuntu wa mbere mu Rwanda yari amaze kugaragaraho icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’itangazo rya Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine ryo ku wa 2 Ukwakira 2020, amashuri makuru na kaminuza zigenga bya mbere byasubukuye amasomo tariki ya 12 Ukwakira 2020.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Gitwe [bifuje ko tutabatangariza amazina] bavuga ko kuva icyo gihe batangiye kubaza ubuyobozi bwa Kaminuza yabo impamvu bo batari mu bemerewe kwiga, bubasezeranya gukemura iki kibazo bidatinze.
Umunyeshuri yavuze ko ubuyobozi bwa Kaminuza bukibaha iri sezerano kuva mu mezi hafi abiri ashize. Ati: “Ubuyobozi bw’ishuri buri kutubwira ko bari gushyira imbaraga mu gushaka uko twasubira ku ishuri.”
Mugenzi we wiga mu mwaka wa kane mu masomo y’ubuvuzi (nursing), yagaragaje ko ubuyobozi buhora bubaha iri sezerano kuva mu Kwakira ariko ntiburisohoze. Ati: “Guhera umunsi wa mbere university zemerewe gutangira kwiga, twabajije impamvu twe tutari mu zemerewe kwiga, bakatubwira ngo birahita bikemuka mu cyumweru gikurikira. […]Ni ukuvuga ngo buri cyumweru baba batubwira ngo dutegereze next week. Bihora gutyo.”
Undi yavuze ko muri gihe bari mu gihirahiro, bagerageje kwitabaza Inama Nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza (HEC), nayo ibaburira igisubizo kiboneye. Ati: “Nk’abanyeshuri rwose turi mu gihirahiro pe! Twe tubaza HEC, nayo ikatubwira ngo tubaze ikigo impamvu kidafungura, twabaza ikigo ngo ‘ibintu barabirangije’ ngo bategereje HEC. Rero ugasanga, hagati aho ntituzi aho biva n’aho bigana.”
Ngo ahubwo icyo HEC ibasubiza ni uko niba kaminuza itinze gufungura, bakwaka ibyangombwa byabo, bakajya kwiga ahandi. Ati: “Baratubwira ngo niba tubona ikigo gitinze gufungura, ngo twake ibyangombwa byacu, tujye ahandi.”
Aba banyeshuri bahuriza ku kuba baragerageje guhamagara ubuyobozi bwa kaminuza kugira ngo bubabwire ukuri ku gihe amasomo yaba asabukurira, kugeza ubwo ngo iyo babuhamagaye buhita bukupa telefone. Aha ni ho umwe muri bo yavuze ati: “Njye maze guhamagara izirenga 3 ku giti cyanjye. Hari n’abandi bahamagaye izirenze, bigera n’aho hari igihe uhamagara bakagukupa.” Undi yagize ati: “[Umuyobozi w’ishuri] ntakiri no kwitaba telefone.”
Umuyobozi wa Kaminuza ntavuga aho ikibazo kiri
Bwiza.com yabajije Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe, Dr. Joseph Rwandema ikibazo cyaba cyarateye ubu bukererwe, asobanura ko buri munyeshuri wamubajije, yagiye amusobanurira, bityo ngo nta mpamvu yo guhera mu gihirahiro.
Yagize ati: “Nta mpamvu yo guhera mu gihirahiro kuko buri wese wampamagaye cyangwa se waje hano namusobanuriye impamvu yo kuba turaratangira. Nibishoboka n’abo bakubwiye ayo makuru ubabwire, akazi kanjye ni ugufasha abanyeshuri ndabasobanurira impamvu nk’uko nyisobanurira abandi.”
Umunyeshuri uvuga ko yibarije Dr. Rwandema impamvu amasomo adasubukura, yagaragaje ko atigeze ahabwa ibisobanuro. Ati: "None se impamvu ko atayitubwira ahubwo bakatubwirango dutegereze."
Iki gitangazamakuru cyabajije Dr. Rwandema impamvu yaba yaratumye Kaminuza idatangira amasomo, guhera mu masaa cyenda y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2020, ntabwo arasubiza.
Ministiri Dr. Uwamariya na HEC baryumyeho
Mu gushaka kumenya icyihishe inyuma y’ubukererwe bwo gusubukura amasomo muri Kaminuza ya Gitwe, Bwiza.com yandikiye ubutumwa Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine imugaragariza ikibazo cy’aba banyeshuri. Guhera mu masaa kumi y’umugoroba w’uyu wa 1 Ukuboza 2020, ntabwo arasubiza.
Ikibazo nk’iki, Bwiza.com yakigejeje ku Muyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje mu gitondo cy’uyu wa 2 Ukuboza 2020, kugeza ubu iracyategereje igisubizo cye.
Icyifuzo cy’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Gitwe
Aba banyeshuri cyane cyane abari mu mwaka wa nyuma w’amashuri bavuga ko kumara iki gihe cyose bategereje igisubizo byabagize ingaruka zitandukanye, zirimo gutakaza igihe ku buryo bafite n’impungenge ko bashobora kuzumva inkuru mbi ngo: “Kaminuza yarafunze” nk’uko na zimwe mu zigenga byagenze.
Kubera izi mpamvu, barasaba ubuyobozi bwa Kaminuza n’inzego za leta nka HEC cyangwa MINEDUC kubakura mu rujijo, bakamenya igihe kidakuka bazatangirira amasomo, cyangwa se niba bitazashoboka bakabimenya, bagafashwa kujya kwiga ahandi.
13 Ibitekerezo
Ishimirwe Josue Kuwa 02/12/20
Nange ndi umunyeshuri muri University of GITWE, ishami ryubuforomo muwambere, rwose mutuvuganire twaheze mu gihirahiro, ijambo ngo biraba byacyemutse mugihe cyavuba riraturambiye mutubarize rwose.Nibatubwize ukuri.
Subiza ⇾Kuwa 02/12/20
Mutubarize MINEDUC & HEC batange umwanzuro wanyuma kuriki kibazo, kuko abanyeshuri bari kibirenganiramo cyane.
Subiza ⇾Kuwa 02/12/20
Hello!! Nukuri gitwe mudufashe mudufungurire twige pe mutuvuganire ibibintu bimaze kutudindiza birenze namfranga ariko ajyenda pe kubera ibi bibazo pe,basi mutujyirire nimpuhwe kuko bimaze kuturenga mutuvuganire badufungurire twige mutubabarire pe

Subiza ⇾Rusine Kuwa 03/12/20
Iki kigo kotabeshya kuko nacyo kizineza ko mugifunguriye kitakora none se abarimu Bose ko bagiye kubera bamaze imyaka ibiri badahembwa mwakwigishwa nande!

Subiza ⇾Rutikanga Kuwa 03/12/20
Ababana barababaye pee Reta nibumve igire icyo ikora
Subiza ⇾Tanga igitekerezo