Abasirikare b’abahanga baturutse mu Burusiya boherejwe mu gihugu cya Niger kongerera imyitozo igisirikare cy’igihugu mu rwego rwo gukaza umutekano akarere ka Sahel ko mu Burengerazuba bw’Afurika.
Aba basirikare bageze muri Niger i Niamey, ku wa gatatu, bagaragara bapakurura ibikoresho mu ndege itwara imizigo.
Hari umwe mu baganiriye na radiyo y’igihugu ya Niger, RTN, yemeje aya amakuru ko bagiye gutoza igisirikare cy’iki gihugu. Ati: "Turi hano gutoza igisirikare cya Niger... kandi tugateza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Uburusiya na Niger."
Uku kuza kwabo gukurikiye amasezerano ubutegetsi bwa gisirikare muri Niger buherutse kugirana n’Uburusiya mu kongera ubufatanye bwa gisirikare bw’ibyo bihugu.Icyagarutsweho ni ubwirinzi bushingiye ku kurwanya ibyihebe bigendera ku matwara akaze ya kiyisilamu.
Niger yatangiye kwiyegereza Uburusiya kuva aho igisirikare gihirikiye ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, wari ushyigikiwe n’ibihugu by’uburengerazuba by’umwihariko Ubufaransa.
Muri Nyakanga (7) mu 2023 ubwo Bazoum yahirikwaga, Niger yasubiye ku Burusiya kwaka inkunga yo guhashya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Islam.
Tanga igitekerezo