Abanyarwanda baba muri Ethiopia bahuriye mu gikorwa cy’ubusabane cya “Family Day”. Umunsi ngarukamwaka aho Abanyarwanda bahura bakaganira ku muco nyarwanda, bagasabana ndetse urubyiruko n’abana bakibutswa indangagaciro na kirazira hubakwa ejo hazaza h’igihugu.
Uyu munsi wa “Family Day “ wizihijwe ku wa Gatandatu taliki 20/05/2017 muri Yaya village, mu nkengero z’umujyi wa Addis Ababa, uteguwe n’ihuriro ry’Abanyarwanda ku bufatanye na Ambassade y’u Rwanda muri Ethiopia.
Abanyarwanda barenga 170 nibo bitabiriye uyu munsi, biganjemo urubyiriko rwiga muri Ethiopian Aviation Academy n’abanyeshuri biga ibya gisilikali, umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Ni umunsi waranzwe no kwidagadura no gusabana mu mikino itandukanye nka ruhago, basketball, ndetse habaho ihererekanyabubasha hagati ya komite icyuye igihe n’iriho ubu ngubu.
[xyz-ihs snippet="google-pub"]
Bwana Alex Kamurase, umuyobozi ucyuye igihe w’ihuriro nyarwanda yagize ati: "ndashimira Nyakubahwa Ambassador waduhaye umwanya maze akabana natwe. Dushimiye abanyamuryango batugiriye ikizere kandi mukatuba hafi mu bikorwa byose twakoze. Ndashimira komite nshya itarajuyaje yemera izi nshingano. Nuko dukomeze guhuza dusenyera umugozi umwe."
Mu ijambo rye ryuzuye impanuro n’inyungurabwenge za kibyeyi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura yashimiye komite icyuye igihe ayiha urwandiko rw’ishimwe (certificat of recognition), ndetse yifuriza ishya n’ihirwe komite nshya.
Yanashimiye kandi abanyarwanda batuye muri Etiyopiya, ku bw’ubufatanye n’uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda za Leta, anabashishikariza kuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
Tanga igitekerezo