Aya magambo umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yayavugiye i London mu Bwongereza mu mpera z’ icyumweru gishize ubwo yahuraga n’ abakongomani baba mu mahanga ( diaspora).
Ni ubwa mbere uyu mukuru w’igihugu yumvikanye avuga amagambo agaragaza icyo atekereza ku kibazo cy’abanyamulenge bagiye kumara umwaka bakorerwa ibikorwa by’ubunyamaswa aho bamwe bahatakarije ubuzima, ibyabo birimo inka biranyagwa, ingo zirashumikwa, ibihumbi by’abaturage bakurwa mu byabo bishyirwa mu kangaratete ku buryo imiryango yatatanye, ijya mu buhungiro. Ibi abantu batandukanye bakaba bataratinye kubigereranya na jenoside kubera uburyo ibyabaye byari ukwibasira ubwoko no gushaka kuburimbura.
Abanyamulenge impande zose z’isi ntibahwemye gutakambira umukuru w’igihugu cya Congo ndetse n’imuryango mpuzamahanga ngo ibatabare ariko nta butabazi babonye. Kuba rero umukuru w’igihugu avuze amagambo nk’ayo, bifite inyungu mu buryo butatu cyangwa burenze. Icya mbere yerekanye aho ahagaze ku kibazo cy’abanyamulenge aho abakongomani batari bake bakunze kubafata nk’abanyamahanga bagomba gusubira iyo bakomotse mu Rwanda.
Inyungu ya kabiri ni uko ibyo Tshisekedi yavuze bihumuriza imitima y’abanyamulenge bibazaga ko batereranwe bagakeka ko na we yaba yihishe inyuma y’amoko abamenesha ( ababembe, abafuliro, abanyintu n’abandi).
Inyungu ya gatatu ni ubutumwa bwacecekesha abantu bose bafite imitekerereze ivangura bikaba byabatera guhinduka birimo no guhagarika ibitero bigabwa ku banyamulenge.
Ibi byatewe nuko Abakongomani mu bibazo babajije harimo n ’icyabanyamulenge bicwa leta irebera. Mu gusubiza, umukuru w’igihugu ntiyariye iminwa cyangwa akikire iki kibazo kuko yasubije neza mu rurimi rw’Ilingala ko abanyamulenge atari abanyamahanga ko ari abakongomani kimwe n’abandi bose. Ati: "ndabibabwira mu buryo bwumvikana namwe mubyumve, abanyamulenge ni abakongomani".
Aya magambo yabaye nk’azamura amarangamutima ya bamwe mu bari mu cyumba cy’inama, aho babaye nk’abasakuza bamwe bishimira ayo magambo abandi batabyishimiye, nk’uko byagaragaye ku mashusho dufitiye ’copy’ yafatiwe muri iyo nama.
Kuva ayo magambo yavugwa, ibitekerezo binyuranye bikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga bati "Tshisekedi ni umugabo ureba kure," abandi bamutuka bikomeye kugeza bavuga ko atari umukongomani ko nawe ari umunya Angola, nyina n’umugore we bakaba ari Abanyarwanda.
Uko byamera kose umukuru w’igihugu ni we utanga umurongo wa politiki y’Igihugu ku buryo hagize uwabibangamira yabizira. Gusa ayo magambo yavuzwe ntabwo ahagije kuko hakenewe no kugira igikorwa gifatika ngo umutekano w’abanyamulenge ucungwe neza. Mu byihutirwa, hakenewe guha ubutumwa busobanutse butegeka Mai Mai kurambika intwaro hasi, kuzambura ku ngufu abatabyubahirije no gukora ubukangurambaga ( sensibilisation politique) hagamijwe kubanisha abaturage b’amoko yose.
Hakeneye kandi kurwanya imitwe mvamahanga yitwara gisirikari yakunze gutungwa agatoki mu gufasha uruhande rumwe cyangwa urundi mu guhungabanya umutekano w’abanyamulenge. Umukuru w’igihugu cya Congo aramutse ibyo yavugiye mu Bwongereza abikuye ku mutima nyuma yo guceceka igihe kirekire, avuye mu magambo akagira ibikorwa, nta kabuza muri teritwari ya Minembwe haboneka amahoro maze abaturage bakongera kwishyira bakizana.
3 Ibitekerezo
kouffur Kuwa 20/01/20
erega nababibaza baba bigiza nkana kuko abanyamelenge naba kongoman100%%
gusa bwiza.com mukora akazi keza ntimugira aho mubangamira sinkikindi gitangazamakuru ntiriwe mvuga aha cyirirwa kibeshya rubanda cyerekana isura nziza gusa
Subiza ⇾HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 20/01/20
JYEWE NTABWO AMAGAMBO YA KISEKEDI AMAFASHEHO! NONESE KO IBYO BAKOREWE BYOSE BABIKOREWE ARI MU GIHUGU AKICECEKERA KANDI ARIWE CHEF SUPREME DE L’ARMEE NATIONALE CONGOLAISE UBU KOKO MURASHAKA KUTWEMEZA KO ARI BWO BWA MBERE YARI YUMVISE IKIBAZO CY’ABATURAGE BE B’ABANYAMULENGE? BIRIYA NIBYO BITA MU GIFARANSA FORMALITE WAGENEKEREZA MU KINYARWANDA NO KWIGIZANKANA CYANGWA KWISIGA INKORI KU MASO MU KIRUNDI! NATEGEKE GUSA MAI MAI ZISIGEHO KUBICA NO KUBATOTEZA NO KUBANYAGA UTWO BARONSE BIYUSHYE AKUYA MAZE IMITIMA IRI HEJURU IRUHUKE N’AKARERE KOSE KABONE AMAHORO N’IMPUNZI Z’ABANYAMULENGE ZITAHE BORORE BAHINGE ABANA BIGE NIBWO TUZAHA AGACIRO IRYO JAMBO
Subiza ⇾Kuwa 04/05/20
Ariko kwabanyamurenge bakomeje gufa amahanga areberera iyo congo muvuga ifite ubuyobozi ariko ntaco ubuyobozi bumariye abanyamurenga kandi abanyamurenge mobarafa ariko isi irareberera
Subiza ⇾Tanga igitekerezo