Abadepite bo muri Uganda boherejwe kwitabira imikino ihuza abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba i Kigali, basabwe kubahisha igihugu cyabo, ntibacumbike ahantu ha make.
Babisabwe na Anita Aneth Among uyobora inteko ishinga amategeko ya Uganda kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023, ubwo yahaga abazitabira iyi mikino ubutumwa bubaherekeza.
Iyi mikino y’ubwoko butandukanye irimo: umupira w’amaguru, Volleyball, Netball, kwiruka n’indi iratangira kuri uyu wa 8 izarangire ku wa 18 Ukuboza 2023. Irakurikira imirimo y’iyi nteko imaze ibyumweru bibiri ibera i Kigali.
Mbere y’uko aba bakinnyi batoranywa ngo baze kwitabira iyi mikino i Kigali, Among yavuze ko umwe yagenewe amashilingi ibihumbi 720 ku munsi, bityo ko badakwiye gucumbika ahantu hishyurwa amadolari 20.
Yagize ati: “Inteko ya Uganda ihagarariwe neza kandi abagiye guhagararira igihugu baratoranywa n’abatoza na ba kapiteni. Ndagira ngo mbabwire ko nk’ubuyobozi bw’Inteko, si twe tuzatoranya kuko byarangira dutoranyije inshuti zacu gusa.”
Among yakomeje ati: “Ariko ndagira ngo mbasabe, ubwo mugiye kujyayo, muzahagararire igihugu cyacu neza mu rwego rw’imyitwarire. Ngiye kubaha amafaranga, ibihumbi 720 ku munsi, none murashaka kurara mu cyumba cy’amadolari 20! Ibyo ntibikwiye ku muntu ugize Inteko. Muzaduhagararire neza, ntimuzajye kuba mu buzima bubi.”
Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu byose bigize uyu muryango havuyemo Repubulika ya demukarasi ya Congo na Somalia ikiri umunyamuryango mushya. Bisobanuye ko u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo bizahagararirwa.
Kuri Uganda, abakinnyi bazayihagararira bamaze gutoranywa ndetse Among yamaze kubasezeraho mu gitondo cy’uyu wa 7 Ukuboza 2023. Ni amakuru yemejwe n’urubuga rw’Inteko ishinga amategeko ya Uganda.
Tanga igitekerezo