Bassirou Diomaye Faye, perezida mushya wa Senegal, yavutse taliki ya 25 Werurwe 1980 avukira i Ndiaganiao mu gace ka Thiès muri Senegali. Yize amategeko muri Université Cheikh-Anta-Diop y’I Dakar aho yavuye ajya kwiga mu ishuri ry’imiyoborere rya Senegali rizwi nka Ecole Nationale d’Integration du Senegal. Yakoze cyane mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imari ya Leta. Akaba impirimbanyi y’uburenganzira bw’abakozi aho yabaye n’umunyamabanga mukuru wa sendika y’Imisoro.
Yinjiriye muri politiki mu ishyaka PASTEF, bivuga Patriotes Africains du Senegal pour le Travail, l’Ethique et la Fraternité ryashinzwe mu mwaka wa 2014. Mu gihe uwitwa Ousmane Sonko ari we muyobozi waryo ari nawe warishinze, Bassirou Diomaye Faye we yari ameze nk’uwubatse fondation n’igisenge cyaryo, ashinzwe amahame ndetse n’imikorere yaryo.
Mu mwaka wa 2022 nibwo yagizwe umunyamabanga mukuru w’ishyaka. Mu kwezi kwa 10 muri 2022, Bassirou Diomaye Faye yiyamamarije mu matora y’inzego z’ibanze mu gace avukamo ka Ndiaganiao afatanije n’amashyaka yari yihuje n’irya rya PASTEF gusa yaje gutsindwa na Tening Sène umukandida wa APR, Alliance Pour la Republique rya Perezida ucyuye igihe Macky Sall.
Muri mata 2023, Bassirou Diomaye Faye yarafashwe arafungwa ashinjwa gukwiza ibihuha, gutuka no guharabika abayobozi. Yashinjwaga cyane kuba yaranenze abacamanza bakatiye Ousmane Sonko perezida w’ishyaka rye, ubwo yaburanaga urubanza yashinjwagamo kuba ngo yaratutse Minisitiri Mame Mbaye Niang. Bassirou Diomaye Faye yavugaga ko uru rubanza mu bujurire rwihutishijwe cyane nk’aho hari hagamijwe gukatira Ousmane Sonko vuba na bwangu bamubuza amahirwe yo kuziyamamriza kuba perezida.
M’Ugushyingo 2023, nyuma yo kubona ko Ousmane Sonko bishobora kuzamugora kwiyamamariza kuba perezida cyane ko yari afunzwe, ishyaka rye rya PASTEF ryatanze Bassirou Diomaye Faye nk’umukandida mu matora ya 2024, nubwo nawe yari afunzwe kuva muri mata 2023.
Ku wa 20 Mutarama 2024, hasohotse urutonde rw’abakandida bemerewe kuziyamamaza. Sonko ntiyariho ariko Bassirou Diomaye Faye we yariho, kuko nubwo yari afunzwe ariko ntiyari yakaburanishijwe. Sonko wari ukiri muri gereza, yashyigikiye ukwiyamamza kwa Bassirou Diomaye Faye asaba abarwanashyaka kumushyigikira.
Cheikh Tidiane Dieye undi mukandida ku mwanya wa prezida nawe yabivuyemo asaba abarwanashyaka kuzajya inyuma ya Bassirou Diomaye Faye.
Muri Werurwe uyu mwaka wa 2024, Leta yatangaje umushinga w’itegeko wo kubabarira imfungwa kugira ngo igabanye igitutu cyari mu gihugu. Uwo mushinga wahaga amahirwe Bassirou Diomaye Faye na Ousmane Sonko. Gusa uwo mushinga wamaganywe na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi dore ko ngo wahaga imbabazi na bamwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwabaye muri 2021 na 2024 kandi barimo abanyapolitiki bari ku ruhande rwa Leta. Byarangiye umushinga w’itegeko wmejwe. Ku wa 15 Werurwe 2024, Bassirou Diomaye Faye na Ousmane Sonko barafunguwe.
Gahunda politiki ya Bassirou Diomaye Faye ni « Senegal yigenga, y’ubutabera kandi itera imbere ». Nyuma y’amatora yabaye ku wa 25 Werurwe 2024, Bassirou Diomaye Faye yanikiye mugenzi we Amadou Ba w’ishyaka rya Macky Sall wahise anamushimira intsinzi kimwe n’abandi banyapolitiki barimo Macky Sall, ndetse n’abakuru b’ibihugu batandukanye. Abandi bakandida 10 nabo bamushimiye kubw’intsinzi na mbere y’uko amajwi y’amatora atangazwa.
Ku myaka ye 44, Bassirou Diomaye Faye yatsinze amatora, aba perezida wa mbere ukiri muto uyoboye iguhugu cya Senegal.
Mu buzima busanzwe, Bassirou Diomaye Faye afite abagore babiri. Umukuru ni Marie Khone Faye w’umukristukazi ariko witandiya (kwambara umwambaro abasilamukazi bambara mu mutwe). Bafitanye abana batatu b’abahungu n’umukobwa umwe barimo umuhungu umwe witwa Ousmane izina yamwise kubera ubucuti bwe na Ousmane Sonko. Umugore wa kabiri yitwa Absa Faye. Ni umusilamukazi. Nta mwana barabyarana.
Bassirou Diomaye Faye agomba kurahira ku wa 02 Mata 2024.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo