Mu Rwanda, Paul Kagame, Mu kiganiro na Jeune Afrique cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere ushize, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutazohereza undi ambasaderi i Buruseli utari Vincent Karega, u Bubiligi bwanze ntibutange “ibisobanuro byumvikana”.
Perezida kagame yabwiye Jeune Afrique ati "Ubwo byari bigeze guhindura ambasaderi I Buruseli, twahisemo koherezayo Vincent Karega. Cyane cyane ko azi neza uko ibintu bimeze, kubera ko yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, kandi azi neza u Burayi na Buruseli neza".
Ubwo yabazwaga ku kuba Buruseli yaranze kwakira Karega, yagize ati “Nyuma y’igihe runaka, Bruxelles yatubwiye ko idashaka kumwemera, kandi ko ari ngombwa kohereza undi ambasaderi. Tubajije ibisobanuro, twabwiwe inkuru z’ibyabaye igihe Vincent Karega yari ambasaderi muri Afurika y’Epfo. Twasubije ko, kubera ko ibyo bitigeze bimugiraho ingaruka mu butumwa bwe muri DRC, bitagomba kugira ingaruka ku ishyirwaho rye mu Bubiligi…”
Nta bisobanuro bisobanutse
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yongeyeho ati: "Twasabye (Ababiligi) kudusobanurira ikibazo gihari mu by’ukuri, ariko igisubizo cyabo nticyatunyuze." Ku bwe, “nta bisobanuro bisobanutse neza byatanzwe” ku kwanga kwemera Karega. Abajijwe inkomoko y’ikibazo niba ari “Kinshasa”, yasubije ati “yego, birumvikana”.
“Nkaho RDC ititotombera ibintu byose bitureba! Twabwiye abategetsi b’Ababiligi, cyane, ko babikora kubera ko RDC yabibasabye, ibisigaye ni urwitwazo. RDC ishobora gutegeka imyitwarire yayo u Bubiligi kuko u Bubiligi bubyemera, ariko ntiyadutegeka iyacu. Dufata rero iki kibazo mu buryo bwa filozofi, kandi nta wundi ambasaderi dufitemo inyungu utari we”.
Muri Werurwe 2023 nibwo Perezida Paul Kagame yagize Vincent Karega Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, nyuma y’igihe avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa 31 Ukwakira 2022 ni bwo Vincent Karega yategetswe ko agomba kuva ku butaka bwa RDC mu gihe cy’amasaha 48 ariko we ahitamo kuhava mbere anyuze muri Congo Brazaville.
Umunsi byatangajwe ko agomba kuva ku butaka bw’iki gihugu ni na bwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yahamagaje Chargé d’Affaires wayo mu Rwanda, Alice Kimpembe Bamba ngo abe asubiye i Kinshasa.
U Bubiligi ntibwigeze butangaza icyo bwanenze Karega mu buryo bweruye dore ko bunabyemererwa n’amasezerano ya Vienne ashyiraho imirongo migari ibihugu byifashisha mu bubanyi n’amahanga.
Icyatunguranye cyane ni uburyo amakuru y’uko u Bubiligi bwanze Karega, yageze mu itangazamakuru mbere y’uko u Rwanda rwamugennye rubimenya.
3 Ibitekerezo
Dezo Kuwa 26/03/24
Niba badashaka Karega, nk’ambassador mu bubirigi, kandi ntabusobanuro busobanutse bahaye u Rwanda, Ambassador w’ububirigi, mu Rwanda, nawe atahe iwabo. Ibyo muri South Africa ntaho bihuriye n’umubano w’u Rwanda n’u Bubirigi. Politiki y’iburengerazuba igira ibyayo.
Subiza ⇾Munezero Kuwa 27/03/24
Mwaramutse neza numva title y’umukuru w’igihugu mwajya muyongeraho,kuko kuvuga ngo Kagame numva bidahagije,mujya muvuga President Paul Kagame, murakoze
Subiza ⇾Mbonimpa Kuwa 27/03/24
Munezero urakoze cyane!Abanditsi nsigayembona hasigaye bayita kuri title z’imirimo y’abayobozi Nibyiza ko doctor general runaka byongerwa kumazina prezida Kagame nibindi.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo