Mu ntangiriro z’iki cyumweru, imfungwa yo muri gereza nkuru ya Gitega, Chartier Irankunda, uzwi ku izina rya Mvugusi, yahaswe ibibazo no OPJ (officier de police judiciaire)ku bijyanye na simcard bivugwa ko yahaye Gen. Alain Guillaume Bunyoni ufungiye muri iyi gereza.
Ibazwa ryabereye muri Gereza Nkuru ya Gitega mu murwa mukuru wa politiki. Yabajijwe ibijyanye n’ikarita ya SIM yabonetse mu kasho y’uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Burundi.
Abatangabuhamya baragira bati: “Chartier Irankunda yumviswe kandi n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR) i Gitega, muri muri iyi gereza n’ubundi.â€
Ibazwa ryari rigamije kumenya umuntu wahaye simcard Bunyoni ufungiye muri Gereza Nkuru ya Gitega nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ikomeza ivuga.
Ku wa Gatanu ushize, abapolisi benshi bitwaje imbunda bayobowe na komiseri wa polisi mu ntara, Col. Évariste Habogorimana, basatse kasho y’uwahoze ari minisitiri w’intebe. Yari aherekejwe kandi n’abakozi b’urwego rw’igihugu cy’ubutasi ( SNR). Amakuru aturuka muri gereza avuga ko ariko nta bintu biteye inkeke byahabonetse.
General Bunyoni yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rw’Ikirenga.
Nk’uko byatangajwe na Maître Placide Gatoto wunganira Bunyoni, ngo batanze ubujurire kandi bategereje kujya imbere y’urwego rwa kabiri rw’Urukiko rw’Ikirenga.
1 Ibitekerezo
bukuru jean Kuwa 28/03/24
Bunyoni arabacika kuko azi ubwenge kurusha president Evarsite NDAYISHIMIYE
Subiza ⇾Tanga igitekerezo