Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu murwa mukuru i Kinshasa, hagiye kujya hacungwa umutekano hifashishijwe indege zitagira abapilote (drone)mu masaha y’ijoro.
Byatangajwe na Komiseri mukuru wa Polisi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ejo kuwa Kane, aho ngo izi ngamba zafashwe hagendewe ku mutekano mucye uharangwa muri ibi bihe.
Uyu mutekano mucye uvugwa, ngo ahanini uturuka ku bujura bwitwaje intwaro n’abandi bitwikira mu mutaka wa Politiki bakawuhungabanya.
Komiseri wa Polisi akomeza avuga ko amarondo azakazwa mu mpande zose haba ku mihanda no mu bindi bice bigize Kinshasa.
Ishyaka rya PPRD rishinjwa ko abayoboke baryo barimo kuzambya umutekano ndetse no kuba abantu benshi bakomeza kuyoboka Impuzamashyaka ya Alliance Fleuve Congo, ya Corneille Nangaa.
Ni mu gihe iri huriro ryongeye gutangaza bundi bushya kuri uyu wa Kane, ko Tshisekedi azashiduka bamusanze i Kinshasa bakuraho ubutegetsi bwe.
Kuba abanyepolitiki benshi bakomeje gushyigikira AFC ya Nangaa biri gutuma ubutegetsi bukomeza kubashyiraho igitutu no kubashakishaho ibyaha.
Muri abo harimo Jaynet Kabila mushiki wa Joseph Kabila uherutse gutumizwaho n’urwego rw’ubutasi rwa Gisirikare.
Tanga igitekerezo