Batatu bahoze ari abakada ba PPRD, Henry Magie, Yannick Tshisola na Adam Chalwe bifatanije n’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) rya Corneille Nangaa. Amashusho aberekana yambaye imyenda ya gisirikare yateje kwibaza isano iri hagati y’ihuriro rya Nangaa, inyeshyamba za M23 n’ishyaka PPRD ry’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila.
Aba bayoboke bashya bamurikiwe rubanda ku wa Kane, itariki ya 28 Werurwe, mu nama yabereye i Kiwanja muri Kivu y’Amajyaruguru, akarere kagenzurwa M23 mu gihe kirenga umwaka. Inama yayobowe n’umuyobozi wa AFC, Corneille Nangaa.
Henri Magie, umuyobozi wa beret rouges (ishami rya PPRD) yasabye umuyobozi w’ihuriro ryitwaje intwaro gufata umujyi wa Kinshasa. Uyu wigeze gutabwa muri yombi azira gutuka umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, yarekuwe muri Gicurasi 2023 nyuma yo kumara imyaka ibiri muri Gereza Nkuru ya Makala.
Henry Magie yakangishaga kuzashyira ku karubanda amasezerano y’ibanga hagati ya Félix Tshisekedi na Joseph Kabila, nk’uko we abivuga, ngo yaje gutuma Tshisekedi aba umukuru w’igihugu.
Naho Yannick Tshisola, yahoze ari visi-perezida w’urubyiruko rw’ishyaka rya Kabila. Icyakora, ihuriro rya politiki ry’uwabaye perezida wa kane mu mateka ya DRC rikomeje gutakaza bamwe mu bayoboke bakajya kwiyunga ku nyeshyamba.
Kuri ibi ariko, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa PPRD, Ferdinand Kambere yashatse gucecekesha ibyo yise ibihuha. Yavuze ko aba bayoboke batakibarizwa mu ishyaka kandi Joseph Kabila nta muntu yohereje mu nyeshyamba nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.
Yagize ati “Ibisabwa byose na PPRD na FCC birazwi. None se kuki iyo tubonye umuntu agiye muri Union sacrée, bavuga ko ari Kabila wamutumye, none uyu munsi hamwe na Nangaa, muravuga ko ari Kabila. Abantu bafite umudendezo wo kwerekana ubwisanzure bwabo. Ntabwo bitureba, â€
Kambere yijeje ko umutwe wa politiki w’umusenateri ubuzima bwe bwose (Joseph Kabila) ukomeje urugamba rwo kurwanya guta indangagaciro, kuyoborwa n’igitugu n’amatora y’akajagari yabaye mu Kuboza 2023. Ati: “Turi hano. Ariko ubu niba umuntu yafashe inzira ye agakora urugamba rwe ukundi, ibyo ntibitureba na gato. Abava muri PPRD bagenda mu bwisanzure †.
Tanga igitekerezo