Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahuye na kimenyabose mu muziki, Eddy Kenzo wari waherekeje Phiona Nyamutooro uheruka guhabwa inshingano nshya muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro, ubwo yarahiriraga izi nshingano.
Kuwa 22 Werurwe 2024 ni bwo Phiona Nyamutooro wari usanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Uganda yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro.
Ku Munsi w’ejo hashize tariki ya 27 Werurwe 2024 ni bwo Phiona Nyamutooro yarahiriye izi nshingano mu muhango wayobowe na Perezida Museveni.
Phiona Nyamutooro akimara kurahira yashyize hanze ubutumwa bw’ishimwe, aho yagize ati: †Uyu munsi narahiriye inshingano nk’Umunyamabanga wa Leta. Mwarakoze Nyakubahwa Perezida Museveni kwizerera mu mbaraga zanjye nk’umuyobozi muto.â€
Uyu muhango kandi wari witabiriwe na Eddy Kenzo wari waherekeje Minisitiri Phiona Nyamutooro bavugwa mu rukundo.
Eddy Kenzo yashimiye Phiona Nyamutooro ku bw’intambwe yateye, ati: †Niby’umunezero kuba umwe mu baguherekeje mu irahira ryawe. Kukubona ukomeje urugendo nk’umuyobozi w’akataraboneka bintera ishema. Imana ikomeze kugufasha no kukuyobora muri byose ukomeza gukorera igihugu cyacu. â€
Nyuma y’uyu muhango w’irahira, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yafatanye ifoto na Eddy Kenzo na Phiona Nyamutooro wahawe inshimgano nshya muri Leta.
Phiona Nyamutooro na Eddy Kenzo bavuzwe mu rukundo gusa bombi babihakana bivuye inyuma aho bavuga ko ari inshuti magara gusa.
Eddy Kenzo ategerejwe i Kigali kuri uyu munsi aho aba aje kwitabira igitaramo cya Platin P yise ’Baba Xperience.’
Tanga igitekerezo