Abafana ba TP Mazembe yo muri Congo bandikanye ibaruwa uburakari maze bayohereza Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi bamusaba guha ikipe yabo amafaranga igihugu cyemerera ikipe yasohokeye Igihugu.
Ubusanzwe ikipe yasohokeye Congo igira amafaranga ihabwa na Leta aho iyifashisha mu mikino yasurukiyemo igihugu.
Ku wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2024, abafana ba TP Mazembe bandikiye Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi bamusaba ko yarekura amafaranga Leta yemereye ikipe yabo.
Aba bafana bavuga ko Minisiteri imaze imyaka 3 idaha TP Mazembe amafaranga yayo yemererwa na Leta mu gihe yasohokeye igihugu.
Mu ibaruwa ifunguye, abafana ba TP Mazembe bandikiye Minisitiri Kazadi, bamaganye akarengane kari gukorerwa ikipe yabo kuko andi makipe yasohokeye igihugu yagiye abona amafaranga yabo kuva muri Leta.
Umuvugizi w’aba bafana, Robert Bikunga yasabye abafana ko bakora imyigaragambyo y’iminsi itatu aho yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27, ikazakomeza tariki ya 29 na 30 Werurwe mu mujyi wa Lubumbashi.
Ni imyigaragambyo y’amahoro aho basaba Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi kureka kurenganya ikipe yabo.
Ikinyamakuru Foot RDC kivuga ko kuva 2020 TP Mazembe itari yahabwa n’urutoboye yemererwa na Leta nk’ikipe yasohokeye Igihugu mu gihe andi makipe basohokana yo aba yabonye ayayo.
Tanga igitekerezo