Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukurayo mu gihugu ambasaderi wazo nyuma yo kugaragaza ko ashyikiye abagabo babiri b’abatinganyi.
Mu kwezi gushize, Ambasaderi Daniel Foote yanenze urukiko rukuru rwafashe umwanzuro wo gukatira aba bagabo igifungo cy’imyaka 15 bazira ko ari abatinganyi. Yasabye leta ya Zambia kureba uburyo yavanaho ingingo ihana abakoze iki cyaha.
Ijwi rya Edgar Lungu mu nkuru ya Bloomberg riragira riti: " Twatanze ikirego kuri guverinoma y’Amerika, ubu dutegereje igisubizo kubera ko tudashaka umuntu nk’uyu muri twe. Turashaka ko agenda."
Bimwe mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere biri mu Burengerazuba bw’isi (Amerika, Ubwongereza,..), abantu bahitamo kubana nk’abatinganyi nta ngaruka bibagiraho ku birebana n’amategeko mpanabyaha (bivuze ko atari icyaha iwabo) ndetse bemerera abahuje ibitsina kubana byemewe n’amategeko. Gusa hari n’ibindi bihugu, aho rubanda rutemera uyu muco ariko kubera ko nta mategeko abikumira, bigakorwa mu bwisanzure.
Ingingo ibihugu byemerera abantu kubana bahuje ibitsina byifashisha ni iyo kubaha uburenganzira bw’amahitamo, ngo ibitabyemera bikabaha ibihano birimo n’igifungo, biba bibahohoteye.
Tanga igitekerezo