Isosiyete itwara abantu n’ibintu mu gihugu cya Kenya ’Kenya Airways (KQ)’ yamaganye ifatwa n’ifungwa ry’abakozi babiri bayo mu murwa mukuru wa DR Congo, Kinshasa, bashinjwa gushaka gupakira imizigo itagira impapuro za gasutamo(Ibyangombwa).
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 26 Mata, Umuyobozi mukuru wa KQ, Allan Kilavuka, mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko abo bakozi bombi bafashwe n’ishami ry’ubutasi rya gisirikare i Kinshasa babeshyerwa bagerageje gushaka kwinjiza imizigo mu ndege mu buryo bwa magendu.
Iyi sosiyete y’indege ariko yavuze ko imizigo ivugwa itigeze izamurwa cyangwa ngo yemerwe kwinjizwa mu ndege kaboneko babonaga ko ibyangombwa byayo bitari byuzuye. Yavuze ko imizigo yari yashyizwe hafi aho bagategereza ko ibonerwa impapuro kugirango ipakirwe nyamara inzego za Gasutamo zikabibona mu buryo bwo bwo gushaka kuyinjiza nta burenganzira.
Ubwo aba abakozi bafatwaga, telefoni zabo zarafashwe bangirwa kuvugana n’umuntu uwo ari we wese, ndetse bangirwa no gusurwa.
KQ iti" Kenya Airways (KQ) yemeza ko ku wa gatanu, tariki ya 19 Mata 2024, abakozi bacu babiri ku biro by’indege byacu i Kinshasa, bafunzwe n’ishami ry’ubutasi rya gisirikare rizwi ku izina rya Detection Militaire des Activities Anti Patrie (DEMIAP).
Nyuma yo gufatwa hitabajwe urukiko rwa gisirikare i Kinshasa rwumva iki kibazo rutegeka ko barekurwa kuwa Kane (ejo hashize), nta yandi mananiza, ariko igitangaje ngo baracyafunzwe.
KQ, ivuga ko kandi aba bakozi bayo bafunzwe binyranyije n’amategeko kuko bafungiwe mu nzego zagisirikare , nyamara ari abasivili. Ubuyobozi bw’iyi kompanyi butangaza ko gahunda yabo ari ugutwara ibintu n’abantu mu buryo bwizewe kandi bwujuje ubuziranenge, bityo bagasaba ubuyobozi ko bwafungura aba bakozi bayo.
Tanga igitekerezo