Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yaraye irashe abasore babiri bo Ibyo byabereye mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Mukingo bivugwa ko bageragezaga kuyirwanya, bahita bapfa.
Amakuru avuga ko abarashwe ari Nyiramana Jean Claude w�imyaka 27 na Nyandwi Emmanuel w�imyaka 25 y�amavuko, bikaba bivugwa ko barwanyaga aba Polisi bari babahagaritse bari kuri moto bababaza kuba barenze ku mabwiriza yo gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Ubwo ngo bari bahagaze babisabwe na polisi umwe muri aba basore yashatse kwambura umupolisi imbunda naho mugenzi we waje atabaye na we araraswa.
Ubwo Bwiza.com yavugishaga umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amanyepfo, CIP Sylivestre Twajamahoro, yavuze ko agiye kubaza neza iby’iyi nkuru akaza kuyitangariza impamo yayo.
CIP Twajamahoro yagize ati " Ndi kuva epfo iyi za Nyugwe, ndaje nimara kubaza ndahita nkubwira, kuko nanjye naraye epfo iyo mperekeje Abakongomani bambukaga. Nabyumvise, ngiye kubaza ndahita nkubwira."
Incuro zindi Bwiza.com yahamagaye CIP Twajamahoro ntiyafashe terefoni ye igendanwa, yemwe n’ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyabusubije. Bwiza.com itegereje icyo atangaza kuri iri raswa.
Inzego z’umutekano ntizihwema gusaba abaturage kwirinda gushaka guhangana n’inzego z’umutekano. Basabwa kubahiriza ibyo ziba zibasaba cyane ko biba biri mu nyungu zabo. Benshi mu baturage baraswa ni ababa bashaka guhangana n’inzego z’umutekano, kuzitoroka igihe bafatiwe mu byaha.
Abanyarwanda baburiwe kenshi
Bitewe n’uburemere icyorezo cya Virusi ya Corona gifite, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikarishye mu rwego rwo guhangana na cyo.
Zimwe muri izo ngamba harimo: Kwirinda Ingendo zitari ngombwa, kuva mu rugo nta mpamvu ifatika umuntu afite, kwirinda kugenda kuri za moto, gufunga burundu utubari n’izindi.
Mu biganiro bitandukanye umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera yatangiye mu bitangazamakuru bitandukanye, yaburiye Abanyarwanda ababwira ko abatazubahiriza ziriya ngamba bateganyirijwe ibihano birimo gucibwa amande no gufungwa.
Avugira ku bitangazamakuru by’igihugu ku wa mbere ku wa 23 Werurwe, CP Kabera yashimangiye ibihano agira ati " Za serivisi za ngombwa z�ibanze bakwiye kujya kureba; kujya guhaha, kujya kwa muganga, kujya kugura umuti, bigaragare ko mu by�ukuri banabeshyaga. Ariko noneho ubu uko bimeze, turagira ngo dusabe Abanyarwanda tunabamenyeshe ko muri ibi bihe, urabeshya muri ibi bihe urahanwa."
Yakomeje agira ati " Urabeshya ko ugiye guhaha utagiye guhana, urabeshya ko ugiye kwivuza utagiye kwivuza, ukabeshya ko ugiye kuri farumasi irangiye kuri farumasi; urafatirwa ingamba. Urafungwa, tuguce n�amande."
Aba mbere bamaze kugongwa n’itegeko
Ku wa kabiri ku wa 24 Werurwe, umunsi wa mbere hatangira guhanwa abatubahiriza ingamba zashyizweho, abantu ba mbere bahanwe ku bwinshi.
Nko mu karere ka Musanze abantu 15 baciwe amande, mu gihe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel Gasana yatangaje ko abarenga 300 bo mu ntara ayoboye na bo baciwe amande, abandi 18 bakaba bafunzwe.
Abanyarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Coronavirus
Bijyanye n’ubukana icyorezo cya Virusi ya Corona gikomeje kugaragaza mu bihugu byiganjemo iby’Uburayi na Amerika, Abanyarwanda barasabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho, ibitari ibyo bagahanwa aho kugira ngo igihugu cyose cyorekwe na Coronavirus kubera abantu mbarwa badashaka kubahiriza amabwiriza yo gukumira Coronavirus.
Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anasthase yari mu kiganiro gisesengura byimbitse ingamba nshya Leta yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Virusi ya Corona, yagaragaje ko ibihugu byafashe ingamba zoroheje biri mu byoretswe cyane na Coronavirus, mu gihe ibyafashe iziremereye ari byo bikomeje guhangana na kiriya cyorezo.
Ni muri uru rwego Abanyarwanda bagirwa inama yo kubahiriza ariya mabwiriza yashyizweho, cyane iryo kwirinda kuva mu ngo zabo kuko byamaze kugaragara ko igendagenda rya hato na hato riri mu bitiza umurindi ikwirakwira rya Coronavirus.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva umuntu wa mbere mu Rwanda yagaragaraho Coronavirus ku wa 14 Werurwe, ababarirwa muri 40 ari bamaze kugaragaraho kiriya cyorezo.
Ni icyorezo kuri ubu kimaze kwandurwa n’abarenga 423,000 hirya no hino ku Isi, mu gihe kimaze guhitana abakabakaba 20,000.
3 Ibitekerezo
Kuwa 25/03/20
Aporisi bazi Kurasa mucyigusa bimaze kuba umuco urwanda
Subiza ⇾Red-F.K. Kuwa 25/03/20
Guhangana ninzego zishinzwe kukurinda siwo muti erega nabo nabantu bashishoza ushobora no kuba uri mwikosa ukabasobanurira icyarigukoreheje Kandi bakumva. Ntampamvu yo guhanga na police.
Subiza ⇾mutoni Kuwa 25/03/20
Birumvikana rwose kurwanya inzego z’umutekano si byiza na gato kuko burya iyo police iguhagaritse iba iri mu kazi kayo.gusa nanone icyaba cyiza nuko bajya barasa ahatari mu kico hanyuma bakabafunga bakabahanira icyaha cyo kurwanya inzego z’umutekano ariko batabishe kuko siwo muti w’ikibazo.
Subiza ⇾Queen Kuwa 26/03/20
Police nidutabare hano inyamirambo Hari insoresore n’ indaya zatangiye gutobora amazu, za BUTIKE na AMADUKA : biri gukorwa muri Kimisagara naGitega biri gukorwa ninsoresore zabasiramu zi havuka.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo