Umushinjacyaha wo muri Espagne yasabiye uwahoze ari umuyobozi w’ishyirshsmwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, Luis Rubiales gufungwa imyaka ibiri n’igice nyuma yo gusoma umukinnyi ku karubanda kandi batari babyumvikanyeho.
Luis Rubiales aregwa ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Espagne y’abagore, Jenni Hermoso ubwo batwaraga igikombe cy’Isi muri 2023.
Hermoso n’abakinnyi bagenzi be bavuga ko uyu wari Perezida wa Federasiyo yamusomye ku gahato batabyumvikanye aho bavuga ko yamwandagaje.
Nyuma y’uko Rubiales asomye uyu mukobwa mu kibuga hagati, byasabye ko yegura ku mirimo ye yo kuyobora ishyirahamwe kubera igitutu yari yashyizweho n’abaturage ndetse n’ibigo biharanira uburenganzira bw’abagore.
Nk’uko bitangazwa na Reuters, umushinjacyaha Marta Durantez, ashinja Rubiales icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse no gutera ubwoba umukobwa yasomye ku karubanda.
Umushinjacyaha kandi ashinja uwahoze atoza ikipe y’igihugu y’abagore, Jorge Vilda, Albert Luque ushinzwe ibikorwa siporo muri Federasiyo, Ruben Rivera na we ukora muri Federasiyo, kuvuga ko Rubiales yasomye Hermoso babyumvikanyeho.
Uyu mushinjacyaha akomeza avuga ko Rubiales yishyuye ibihumbi $50 mu gutera ubwoba Hermoso ndetse ko yanishyuye Ruben Rivera, Jorge Vilda, Albert Luque kugira ngo bavuge ko yasomye Hermoso babyumvukanyeho.
Aba bagabo ko ari batatu bahamwe n’icyaha bafungwa amezi 18 nk’uko umushinjacyaha Marta Durantez yabibasabiye mu gihe Luis Rubiales we yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’igice muri gereza.
Tanga igitekerezo